Itangazo ry’akazi muri African Evangelistic Enterprise (AEE): Umwanya: Clinet Manager:Deadline: 22/10/2019 saa sita z’amanywa

0
879

“African Evangelistic Enterprise” (AEE Rwanda) ikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Rukatsa, irifuza guha akazi umuntu umwe (1) ushoboye gukora imirimo ikurikira:




Gufasha, gushishikariza no guhugura urubyiruko muri gahunda zo kuruteza imbere rwihangira imirimo (Client Manager). Uwo mukozi azakorera ku icyicaro cy’ Amasezerano Community Banking – ACB” kiri mu mugi wa Kigali.

Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umukristo wavutse ubwa kabiri.
  • Kuba afite impamyabushobozi ihanitse mu ishami ry’ububaruramari (Finance – Accounting).
  • Kuba yarakoranye n’urubyiruko, kuba yarakoranye n’ibigo by’imari kuburyo abasha gusesengura amadosiye ajyanye n’inguzanyo kandi abifitiye gihamya.
  • Kuba atarengeje imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko.
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga Moto (Class A).

Ibyangombwa bisabwa buri muntu n’ibi bikurikira:

  • Urwandiko rusaba akazi rwandikiwe Umunyamabanga Mukuru wa AEE Rwanda.
  • Umwirondoro w’usaba akazi (CV) na Fotokopi y’impamyabushobozi.
  • Fotokopi y’irangamuntu.
  • Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga Moto (Claa A).
  • Icyangombwa cy’ubuhamya bw’umukristo cyatanzwe na Pasitoro w’Itorero (Usaba akazi asengeramo) kitarengeje amezi atatu (3).




Igihe ntarengwa cyo gutanga inzandiko ni kuwa kabiri taliki ya 22/10/2019 saa sita z’amanywa, ntimuzakererwe kuko no muri “Week-end” (ku wa gatandatu no ku cyumweru) uzaza wese azakirwa neza.

Ikizamini kizakorwa ku wa kane taliki ya 24/10/2019 saa tatu (9h00) za mu gitondo.

Abujuje ibisabwa nibo bonyine bazamenyeshwa aho ikizamini kizakorerwa kandi uzatsinda azatagira akazi taliki ya 01/11/2019.

Bikorewe i Kigali ku wa 16/10/2019

Umuyobozi ushinzwe abakozi

Umulisa Beatrice

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here