Nibaza impamvu abantu bahora bangendaho- Kwizera Olivier yavuze amagambo akomeye nyuma yo kwirukanwa

    0
    667

    Umunyezamu Kwizera Olivier uherutse kwirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ubwo yiteguraga imikino irimo uwo ikina uyu munsi, yatangaje ko atazi impamvu ikintu cyose kimubayeho gikabirizwa kigahita gisakabaka mu itangazamakuru.

    Yabitangaje mu kiganiro B-Wire gitambuka kuri B&B FM, aho yagarutse ku kwirukanwa mu mwiherero w’Amavubi.

    Yavuze ko yirukanywe mu mwiherero atabanje kubwirwa ikosa yakoze uretse ko kuri we ngo nta n’iryo yishinja.

    Agaruka ku buryo yirukanywemo, yavuze ko yari agiye kujya mu myitozo na bagenzi be nk’ibisanzwe “ariko bambwira ko ntari bukore, nguma kuri Hoteli.”

    Ngo yahise ajya kureba umutoza Mukuru Mashami Vincent kugira ngo amusobanuze icyo azize. Ati “Namubajije ikosa nakoze yanga kugira icyo ambwira.”

    Uyu mukinnyi nubundi wari wahamagawe mu buryo butunguranye dore ko yari amaze igihe gito atangaje ko asezeye kuri ruhago ariko akongera gutangaza ko yisubiye, avuga ko kwirukanwa kwe hari ikibyihishe inyuma.

    Yagize ati “Ibyabaye ntacyo nabirenzaho, ahubwo nibaza impamvu abantu bahora bangendaho… ikibaye cyose kigahita kijya mu itangazamakuru, ubwo bukangurambaga bwo kunyangisha abantu kuki ari njyewe ?”

    Ubwo uyu musore yasezererwaga mu mwiherero, byavuzwe ko ari ukubera imyitwarire ye mibi mu gihe ijoro ryari ryabanjirije umunsi yasezereweho yari yagaragaye kuri Instagram Live ari mu kiganiro n’umukobwa ukomeje kugaruka mu itangazamakuru.

    Bamwe banenze uriya mukinnyi uburyo yagiye kwinezeza kuri Instagram mu gihe Ikipe y’Igihugu ihanze amaso urugamba ifite mu gihe hari n’abandi bavugaga ko ntakosa yakoze kuko niba mu mwiherero bemerewe gutunga Telefone ngo bemerewe no kuzikoresha icyo bashaka.










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here