Nugaragaza ibi bimenyetso uzamenyeko uri murukundo!!

0
1546

Bakunzi bacu,nimubona bimwe muri ibibimenyetso byabagezeho muzamenyeko mwageze murukundo!.

1. Iteka ryose nukunda umuntu uzabimenya neza ugeze kugitanda ugiye kuryama kuko uzatangira kumwigaho, usubiramo amagambo meza yakubwiye ndetse n’ibindi bihe byose mwagiranye.Ibyo byose rero nibikubaho uzamenyeko wageze murukundo.

2. Kumurata mubandi: ikindi kizakubwira ko wakunze umuntu niwumva bamuvuga nabi byanga bikunze wowe uzamuvugira neza kandi ugerageze kumurwanira ishyaka. Ibyo nabyo nibikubaho uzamenyeko uri kwinjira mu rukundo.

3. Umuntu najya aguhamagara ukumva wamuvugisha wiherereye kandi witonze cyane mbese ntakavuyo uzamenyeko ururimo neza cyane ndetse bishobora no kugera kure.

4. Nutangira gutinya guhura nawe nyamara ubyifuza, mwajya guhura ukarwana n’umutima wawe, uzamenyeko wakunze byarangiye ndetse nabyo bishobora kugera kure.

5. Nutangira kumva utapfa kujya aho ari wambaye bisanzwe, mbese mugihe muhuye utiteguye ukumva udatuje (ufite complex) ndetse ugatangira kwigaya, menya ko uwo muntu wamukunze.

6. Nubona hari umuntu wumva wifuza gutega amatwi kabone niyo waba udafite umwanya, menya ko wakunze nabwo kandi bishobora kugera kure.

Tubifurije urukundo rurambye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here