Ubuhamya butangaje bw`ibibera mundege

0
2232

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, murwego rwogusangira inararibonye ritandukanye hagamijwe kwirinda amakosa amwe n`amwe mubuzima bwaburimunsi, tugenda tubagerera kubantu baba bafite ubuhamya butangaje kandi bwagirira akamaro abakunzi b`uru rubuga.

Nimuri urwo rwego nyuma yo kubagezaho ubuhamya bw`umukozi utanga umwuka w`abarwayi kwa muganga, twaganiriye n`umwe mubakunzi b`akadasohoka b`uru rubuga atubwira byinshi bitangaje  yabonye murugendo rwe rwa mbere yakoze yifashishije indege.

Kurikira ikiganiro twagiranye:

Amarebe.com: Mbese wabanza ukibwira abakunzi b`urubuga amarebe.com?

Umukunzi wacu: Nitwa NSENGIYUMVA Jean de Dieu, nkaba ndi umutekinisiye w`ibyuma byifashishwa mugusuzuma nokuvura abarwayi kwa muganga.

Amarebe.com: Waba warigeze ugendera mundege?

Umukunzi wacu: Cyane rwose. Ndabyibuka hari mukwezi kwa 7 mumwaka w`2018 ubwo najyaga mubutumwa bw`akazi  mumugi wa Dubayi (Dubai) ndetse  nomugihugu cy`u Bushinwa (China). Nibwo nagiye mundege bwa mbere.

Amarebe.com: Wadusangiza uko urugendo rwawe  rwambere wifashishije indege rwagenze?

Umukunzi wacu: Ntababeshye uwo munsi wari umunsi wuzuye amatsiko menshi ariko avanze n`ubwoba kuko nibazaga uko biri bungendekere ubwo indege iraza kuba ihagurutse  ndetse igeze mubicu ahatagaragara nkuko twese dusanzwe tuzibona.

Ibitangaje nabonyemo nibyinshi icyakora nabivuga munshamake ikurikira:

1. Natangajwe cyane nukuntu bagusaka mbere yo kwinjira mundege, kuburyo n`amasogisi uyakuramo!

2. Natangajwe cyane kandi n`uko buri muntu asanga umwanya we uteguye bitandukanye cyane no muri za bisi (Bus) wihitiramo aho wicaye.

3.  Sinakwibagirwa ukuntu imitwaro witwaje igenda ukwayo ukaza guhurira nayo iyo ugiye!

Yewe, nibyinshi pe!

Mbabwirese iby`umusaza twari twicaranye byantangaje cyane ndetse bikanansetsa? Tumare kwicara indege imaze kugera mukirere, haze abakobwa basa neza rwose, bahora bamwenyura. Batuzaniye udutambaro twera cyane kandi dushyushye two kwihanaguza intoki. Umusaza wari ibumoso bwanjye mbona atangiye kugatamira yemwe  aranagahekenya.

Uwo mukobwa akimara kugenda, negereye wamusaza ndamubaza nti ese ko urimo urya udutambaro? Aransubiza ati amakuru mfite nuko ukigera mundege bahita baguha utuntu dutandukanye two kurya, ati << ubu rero batangiye!! Mugihe nanjye nendaga kugakubita kumunwa nkebutse inyuma yanjye mbona uwari umenyereye kugenda mundege arimo akihanaguza muntoki!!

Ibyo kurya tubyihorere! Nagize ubwoba bwinshi maze gutera akajisho kuri za ecrans zomundege aho nabonye ko turimokugendera hejuru y`ibicu, ndetse tunagendera kumuvunduko urenga ibirometero 600 mu isaha; aho nibajije uko byatugendekera turamutse duhuye n`ikibazo icyo aricyo cyose.

Ubwoba bwaje kwiyongera abari batwaye indege batubujije kongera guhaguruka ahubwo tugakaza imikandara kuko ngo twari tugeze ahantu habi kandi hakonje cyane. Icyakora nishyizemo  akanyabugabo kuko nagendaga ndebera kubandi, icyo bakoze akaba aricyo nkora.

Kubwa Nyagasani twageze iyo tujya amahoro nsigara nibaza uko nzagaruka. Icyakora kuberako ntakundi byari kugenda, igihe cyarageze ndataha none ndashima Imana ko yaturinze muri urwo rugendo.

Amarebe.com: Ni iyihe nama wagira abantu bataragenda mundege?

Umukunzi wacu: Igihe ugiye mundege bwambere, ningonmbwa kwirinda gukora ibyo utabwiwe, ukagerageza kumva amabwiriza uhabwa n`abakora mundege ndetse ukanasobanuza ibyo ushidikanyaho kugirango udateza impanuka cyangwa se bakagucisha mo ijisho!!

 

 

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here