Yooo Dore amagambo yanyuma Ambassador Joe Habineza yavuze mbere yo kwitaba Imana

0
1109

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Amb. Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo

Ni umugabo wari inshuti y’abantu benshi, bimwe mu byo yakundaga harimo gukurikirana imyidagaduro na siporo cyane ko yanabibayemo akiri n’umuyobozi.

Ni umwe kandi mu bantu bakundaga gukoresha urubuga rwa Twitter aho yakundaga kunyuzaho ubutumwa butandukanye, bwibanda mu kugira abantu inama.

Joseph Habineza yaherukaga kwandika(post) ku rukuta rwe rwa Twitter tariki ya 17 Kanama 2021, amwe mu magambo ya nyuma yavuze, ni uko abantu ari imbata z’ibyo bemeye ko biganza ubuzima bwabo.

Ati “Turi imbata z’ibyo twemera ko biganza ubuzima bwacu.”

Kuri uwo munsi kandi yashyizeho ubundi butumwa, buvuga ko gukira(kw’indwara cyangwa ubugingo) atari ikintu kiba mu ijoro rimwe ahubwo byose bisaba kwihangana.

Ati “Imitikerereze yaguwe n’ikintu gishya, ntabwo ishobora gusubira aho yahoze, gukira ntibiba mu ijoro rimwe, ni uguhanagura ububabare bwa buri munsi, ni ukuvura ubuzima bwawe buri munsi. Nta cyakuremewe kizigera kigucika, gira kwihangana, Imana ntirasoza.”

Yerekanye kandi ko mu buzima buri muntu wese aba afite amahitamo. Ati “Mu bihe byose yaba ibyiza cyangwa ibibi, uba ufite uko ugomba kwitwara. Wahitamo kuba umuhombyi cyangwa ukiga uko guhita utsinda.”

Uwo munsi nibwo yasangije abantu ifoto y’umuryango we ari kumwe n’ababyeyi be ndetse ba sekuru.

Habineza Joseph akaba yitabye Imana mu kwezi kumwe n’uko se umubyara yapfiriyeho n’amatariki akaba yegeranye, se, Jean Utumabahutu amaze imyaka 3 yitabye Imana, yapfuye tariki ya 15 Kanama 2018, Joseph akaba yitabye Imana uyu munsi tariki ya 20 Kanama 2021.

 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here