Mubuzima bwaburimunsi ningombwa gukorana n`abandi kugirango tugire icyo tugeraho ariko rimwe narimwe ugomba gufata inshingano ndetse n`ibyemezo kugiti cyawe aka wamugani w`umunyarwanda wavuze ati << umugabo arigira yakwibura agapfa; akimuhana kaza imvura ihise; Imana Ifasha uwifashije n`indi migani myinshi nkìyi>>.
Aha rero niho ukeneye kwigirira icyizere no kudahora utegereje imbaraga z`abandi gusa cyangwa ngo ushidikanye kubyo ukora.
Urubuga amarebe.com yaguteguriye inama 5 zagufasha kwiyubakamo icyizere:
- Kwimenya neza
Kumenya ibyo ushoboye, integer nkeya zawe, ibyiza ugira ndetse n` ingezo zawe zitari nziza bizagufasha kumenya uko witwara mubuzima bwaburi munsi kuko bigufasha kurinda ibyiza ufite no gukosora ibitari byiza bigatuma rero ntawugucishamo ijisho.
- Akira neza amashimwe uhawe
Mukazi kaburimunsi ukora yaba murugo cyangwa se ahandi ukorera, gerageza unezezwe n`amashimwe (apreciations) uhawe n`ababonye ibyiza wakoze kuko gushimwa bituma urushaho gukora cyane nokumenya ibyo ushoboye.
- Ita kuburyo wicara
Icara wemye, utere intambwe utajijinganya kandi wirinde gukambya agahanga ahubwo uhore ucyeye mumaso. Ibi bizatuma abantu benshi bakwiyumvamo ndetse bifuze kuba bakorana nawe byinshi.
- Gerageza kwivuga ibigwi
Ivuge ibigwi niba uri mubandi kandi ugaragaze ibyo ushoboye, utange ibitekerezo byawe kandi ntugahe umwanya abaguca integer n`abagukomeretsa mumagambo yabo cyangwa mumyitwarirere yabo. Mukinyabupfura, bamenyesheko utabikunda kugirango babicikeho.
- Wiguma mubintu bimwe
Nubwo wakumva umerewe neza mbese unyuzwe n`ubuzima ubayemo, gerageza kubyiyaka ahubwo wihate kubaho mubundi buzima butandukanye n`ubwo warumenyereye, bizatuma ugira ubundi bunararibonye, uhure n`abandi bantu bashya ndetse n`ibibazo bitandukanye n`ibyo wigeze gukemura.
Ibi byose bizakuzamura muntera yogushaka ibisubizo abantu barusheho kukwizeraho ubushobozi.