Akazu ko kwikinishirizamo n`ibyago byo kwikinisha wahishwe!

0
2415

Ubusanzwe igikorwa cyo kwikinisha ni igikorwa abantu batavugaho rumwe doreko hari abavugako ari igikorwa cyiza  gishobora nokuba gitanga ibyishimo by`umubili, kikamara umunaniro n`ibindi bihindura cyiza iki gikorwa.

Nyamara nkuko tubikesha inyandiko n`ibiganiro  byagiye bitangwa n`inzobere zirimo Herald Voss, hari ibyago byinshi byatahuwe biterwa n`iki gikorwa cyo kwikinisha nyamara ugasanga byaragiye  bihishwa  cyane bitewe n`inyungu zabamwe nk`ibigo bicuruza ibikoresho byo kwikinisha n`abandi…



Nkuko bikomeza bivugwa n`iyi nzobere y`umuganga, izi ngaruka zikurikira zishobora kugera kumuntu wikinisha:

  1. Kubura umwuka mwiza (Oxygen) kubwonko

Abantu benshi bajya babura ubuzima bwabo bitewe no kugabanyuka cyangwa kutagera mubwonko kw`amarso nubwo bivugwako kuri uru rwego ibyishimo by`uwikinisha biba byiyongereye.

Iri gabanyuka cyangwa ibura ry`amaraso naryo rigatuma nta oxygen igera kubwonko kuburyo haba hari ibyago byogutakaza ubwenge cyangwa no kwitaba Imana mugihe gitoya cyane.

  1. Gukomereka bikomeye

Nk`uko byagaragajwe n`abashakashatsi b`abanyamerika  mumwaka w`1985, abantu bikinisha bakoresheje bimwe mubikoresho birimo icyitwa aspirateri, babasha gukomereka kuburyo bukabije kugeza naho bashobora gutakaza uruhu rw`ubugabo bwabo!

  1. Gutera ipfunwe ndetse no kubangamira ababana numuntu wikinisha

Igihe bimenyekanye, bitera ipfunwe uwikinisha ndetse n`abo mumuryango we cyane cyane iyo yagezweho n`ingaruka ikomeye iturutse kuri iki gikorwa cyo kwikinisha nkuko bikomeza bitangazwa n`urubuga springer.com, aho imiryango itandukanye yagiye ihura n`ihungabana nyuma yo gusanga abantu babo bitabye Imana mugikorwa cyo kwikinisha.



Uku guhisha  ibyago biterwa no kwikinisha byagiye bifata indi ntera kugeza aho nyuma yo gushyira ku isoko ibikoresho bitandukanye byifashishwa mukwikinisha  bivugwako mumwaka w`2016 hahyizweho akazu abashaka kwikinisha bazajya bifashisha mumugi wa New York/Amerika.

Nkuko bivugwa n`urubuga top Sante, ngo aka kazu nikamwe mutuzu 7500 twahoze dutangirwamo servize za telephone ariko ubu tukaba dutangirwamo ikorana buhanga nziramugozi (Wi-Fi) ry`ubuntu .

Icyakora akazu ka 28 ndetse n`aka 5 two twamaze kugurwa n`ikigo cy`abanyamerika cyitwa Hot Octopuss gikora ibikoresho byifashishwa n`abikinisha (sextoys), tukaba turimo intebe na za mudasobwa ngendanwa zitanga internet yihuta cyane, ariko hakabamo n`akumba k`umukara kazajya gakorerwamo ibikorwa byo kwikinisha.

Tubibutseko uretse ibitekerzo  by`abaganga, aba kristo benshi nabo bafata iki gikorwa nk`ikigayitse ndetse bakaba bagishyira mugatebo kamwe n`icyaha cy`ubusambanyi!



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here