Wifuza kuba umukristo mwiza?Dore ibintu 4 byagufasha rwose!

0
4130





Tugendeye kubyifuzo by`abakunzi b` Amarebe.com bagiye badusaba ko twabaganiriza kubijyanye no kuba umu kristo mwiza, urubuga rwanyu rwifashishije ijambo ry’Imana, rwabashakiye ibintu 4 by`ingenzi byagufasha kuba umu kristo ushimwa n`Imana n`abantu.
1.KWIZERA: Abantu benshi iri jambo KWIZERA barifata muburyo butandukanye, harimo kuba wakwizera umuntu wenda kubera amasano mufitanye, ubushobozi afite, kuba yaba ari inyangamugayo n`ibindi, ariko amarebe.com yabateguriye kwizera muburyo  bwa gikristo aribwo kwizera  Imana yaremye ijuru n’isi.

Iyi rero ni ingingo yambere ikwiriye kuranga umukristo wese nk`umusingi w`ubukristo, kuko utizera bidashobokako yanezeza Imana.Ikiyongereyeho nuko dusanga ko kwizera ari ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi akaba arinako kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.(Abaheburayo 11:1)

2. URUKUNDO: Urukundo narwo ni umutungo udashidikanywaho umukristo wese agomba kuba atunze kuko arirwo rumufasha kubana neza n`abandi, gukorera Imana anezerewe, ndetse rukanamuuhesha imbabazi igihe yacumuye. “Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi”1peter 4:8

3. KWIHANGANA: Iyi ngingo nayo isa nkaho ijya ikomerera abakristo benshi ndetse bikababera imbogamizi zokugera kurwego bifuza rwo gusabana n`Imana. Nyamara hari ibanga ryagufasha kugirango ubeho mubuzima bwihanganira ibyo wahura nabyo byose.

“Banza wibukeko ibyo urimo ucamo none Atari iby`iteka ryose ko ahubwo ariby`igihe gitoya kandi ko hahirwa uwihanganira ibimugeragerza kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry`ubugingo iry`Imana yateguriye abayikunda Yakobo 1:12-13….



4. GUSENGA: Ingingo yo gusenga yo ni ikiraro gihuza umukristo n`Imana muburyo budasubirwaho doreko gusenga ubwabyo ari ukuganira n`Imana. Gusa gusenga bikaba bigirira nyirabyo umumaro iyo asenganye umwete nkuko Ijambo ry`Imana ribitubwira.

Tubibutseko gusenga kuzuye kugomba kuba nibura kugizwe n`ibice bitatu aribyo:

Kwihana:  ibi nukujya imbere y’Imana wowe ubwawe kandi n`umutima uciye bugufi maze ukabwira Imana ibyaba byagutandukanyije nayo muburyo ubwo aribwo bwose, kandi ukanafata  ngamba zokureka burundu ibicumuro wajyaga ukora.

Gushima: Ibukako ubuzima ubwo aribwo bwose ubayeho ubukesha Imana, hanyuma uyishimire ibyo wibuka yakoze, ibyo utibuka cyangwa utazi iba yakoze ndetse n`imigambi myiza Igufiteho.

Gusaba: Nyuma yo kwihana no gushimira Imana, zirikanako Imana ari Umubyeyi wawe kandi ugukunda, hanyuma umusabane kwizera ibyo ukeneye kandi wizereko ubibonye kuko ari Imana isubiza amasengesho nkuko yabivue ati << Mushake muzabona kandi mukomange muzakingurirwa>>.

Ubuntu bw`umwami wacu Yesu, rukundo rw`Imana Data no gufashwan`umwuka wera bibane namwe mwese ! Amin



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here