Inshuti Kirimbuzi! Iyumvire ibimenyetso 10 biyiranga

0
1376
Zinukwa inshuti kirimbuzi

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, nkuko umunyarwanda yabivuze ati <<Umugabo umwe agerwa kuri nyina; ntamugabo umwe; umugozi winyabutatu urushya guca; abishyize hamwe ntakibananira; abishyize hamwe Imana Irabasanga n`indi migani myinshi, ibi byose bitwerekako byanze bikunze ukeneye ubuzima burimo inshuti kugirango ugire aho ugera.

Igisigaye nukumenya uko uratandukanya inshuti nziza izagufasha kugera kunzozi zawe n`inshuti Kirimbuzi izagusenyana n`  ibyo wifuza kuzageraho byose.



Twifashishije ibitekerezo by`impuguke mumitekerereze n`imibanire ya muntu yitwa Chrisophe Medici, twabateguriye ibimenyetso 10 ushobora kumenyeraho inshuti kirimbuzi ngo uyifatire imyanzuro amazi atararenga inkombe:

1. Iyi nshuti kirimbuzi ihora igushyiraho igitugu ngo wemere ibitekerezo Muminsi yambere ubikora ugirango uyishimishe ariko ukazisanga ugendera kubyo itekereza gusa, ikakujyana aho ishaka.

2. Iyo uri kumwe n`iyi nshuti uhora wigengesereye nkugendera hejuru y`amagi ngo utagira icyo uvuga kikayikomeretsa. Ibi bituma udashobora kuvuga uko ubona ibintu kuko uba wangako irakara doreko niyo muganira akenshi bisa nk`intonganya!

3. Iyi nshuti igira amahoro aruko uhora witwaye nkuri munsi yayo mbese igahora yumva ariyo ikuyobora!

4. Iyo uyigejejeho ibyiza wabonye cyangwa uteganya, ntibiyishimasha namba ahubwo usanga rimwe narimwe iguca intege ikwerekako ataribyo wakabaye uhitamo!

5. Iyo utandukanye n`iyinshuti, akenshi wumva wacitse intege ndetse nta morali ufite kuberako ntabiganiro byubaka ijya iguha ahubwo ikumaramo imbaraga.




6. Iyi nshuti ituma wishyirana nayo mumakuba/akaga kandi bitari ngombwa, nko kugura ibihenze bidakenewe, kwihuta bikabije mugihe utwaye imodoka, kunywa ibiyobyabwenge no kwiga indi mico mibi kandi nyamara warayangaga mbere yokumenyana n`iyo nshuti!

7. Iyi nshuti kirimbuzi iba ishobora kugenda ikuvuga uko utari kandi akenshi ivuga ibibi byawe, intege nkeya zawe ndetse n`ibindi bigutesha agaciro mubandi kugirango akomeze agaragare ko ariwe ushoboye!

8. Iyi nshuti ihora yumva ari inyakuri,ikabonako ari wowe nyirabayazana w`ikibazo runaka cyabaye. Kugirango urambane nayo bigusaba guhora wishinza ibyaha, ndetse ukemera kuba insuzugurwa kubwayo.

9. Iyi nshuti ihora igusezeranya ibyiza mumagambo ariko ntibishyire mubikorwa. Iyo uyikeneye, ikubwirako itabonetse kandi ikaguha impamvu zumvikana!

10. Iyi nshuti iriyoberanya kuburyo utamenya neza imico yayo ndetse igahora yiyitirira uruhare runini yagize mubyiza washoboye kugeraho!

Mukunzi wacu, niba hari bimwe mubimenyetso ubonye bijya bigaragara kunshuti zawe ukwiriye gufata icyemezo kikubereye, ugahitamo kugumana nazo cyangwa ukabura inzozi/intumbero  zawe.

Wibukeko ihene mbi ntawe uyizirikaho inziza!



LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here