Inshingano 7 zidasanzwe z`abatekinisiye b`imashini zo mubuvuzi (7 tasks for Biomedical technicians)

0
1073

Bakunzi b`urubuga amarebe.com, munkuru zacu zikomeza (continious publications)  twabagejejeho ubwoko butandukanye bw`ibikoresho/imashini bikoreshwa kwa muganga birimo  ibyifashishwa mu gufata ibizamini no gusuzuma abarwayi (diagnostic medical euipment), mukubavura (Treatment equipment), mugufasha indembe (Life support equipment), izo bifashisha mugukurikirana umunota kuwundi imihindagurikire y`ubuzima bw` umurwayi (Monotoring equipment) ndetse n` izishobora gusimbura cyangwa kunganira ingingo z`umurwayi zitameze neza cyangwa izo yatakaje  arizo bita (rehabilitation medical divices mururimi rw`icyongereza).

Nkuko twasuye serivisi (Services) zo mubitaro binyuranye ndetse tukanaganira n`abantu batandukanye bakorera kwa muganga, mubyukuri kwemezako hatangwa ubuvuze bufite ireme igihe izi mashini/ibikoresho zidahari cyangwa  se ngo zikoreshwe neza umuntu yaba yirengagije ukuri.

Muri iyi nkuru, tukaba twabateguriye byinshi kubijyanye n`imirimo itoroshye yo kwita kuri ibi bikoresho by`ingenzi mubuvuzi, ikaba kandi ikorwa n`abatekinisiye bamaze kumenyekana ku izina ry`aba BAYOMEDIKO  (Biomedical technicians/Engineers; BMETs/Biomeds).

Nubwo iri koranabuhanga ari ingenzi cyane mukunganira abaganga, usanga abantu benshi ndetse nabamwe mubakorera kwa muganga batararimenyera, kuburyo bamwe usanga bakitiranya abatekinisiye baryo (Biomedical technicians) n`abakozi bo muri laboratwari (Lab technicians ) cyangwase bakanabitiranya n`abatekinisiye bakora amazi, amashanyarazi ndetse n`indi mirimo ya tekinike isanzwe, nyamara akazi k`aba batekinisiye ni akazi kihariye cyane ndetse gafite aho gahurira (Direct relationship) n`umurwayi.

 Dore imirimo y`ingenzi Biomedical technician/Engineer ashobora gufasha mugutanga ubuvuzi

Nubwo abatekinisiye b`imashini zo mubuvuzi (biomedical technicians) bashobora gukora imirimo irenze iyo tugiye kubabwira, ariko usanga inshingano zabo zingenzi zibanda mu mirimo ikurikira kuburyo akenshi usanga ari naho hava ibibazo byinshi babazwa mubizamini bakora mbere yo guhabwa akazi:

Ibikorwa byo gutangiza (installation) imashini zifashishwa mukuvura impyiko zizwi nka Hemodialysis machines/Machines de Dialyse,mubitaro bikuru bya prince Regent/Bujumbura
  1. Gufasha servise igura ibikoresho byo kwamuganga muguteganya no kumenya ibikoresho/imashini bikenewe kandi bigezweho (Planning and specifying the medical equipment to procure)

  2.  Kwemeza ubuziranenge bw`imashini/Ibikoresho nshyashya (Aprove after testing)

  3. Gushyira kumurongo no gutangiza imashini nshyashya (Installation, adjusting, calibrating, and testing performance of new medical equipment.)

  4. Gukurikirana imikorere y`imashini zikoreshwa mubuvuzi hagendewe kumabwiriza y`uwazikoze ndetse (Preventive and curative maintenance following manufacturer’s instructions)

  5. Guhora avugurura urutonde rusobanura ubuzima bwaburi munsi bw`imashini ashinzwe (Maintaining updated equipment inventories).

  6. Guhugura muburyo butandukanye abakoresha ibi bikoresho kubijyanye n`imikorere ndetse n`imikoreshereze yabyo.(To provide technical guidance on medical equipment proper use)

  7. Kwita kumutekano w`umurwayi, ibikoresho ndetse n`aho babikoreshereza (Maintain safe and healthy working environment)

    Imwe mumirimo yo kugenzura imashini zitunganya amazi akoreshwa mukuvura abarwayi mubitaro

Icyakora aba batekinisiye bashobora no gukora mubigo bicuruza ibyuma by`ubuvuzi ndetse no munganda zibikora.

Nubwo amwe mumashuri makuru yo mu Rwanda nka IPRC Kigali asigaye yigisha iri koranabuhanga, aba batekinisiye b`izi mashini baba bakwiriye guhora bihugura kugirango babashe kuzuza neza izi nshingano zitoroshye baba bafite doreko ikoranabuhanga naryo riba ryihuta ndetse rigahinduka umunsi kumunsi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here