Bakunzi b`urubuga amarebe.com, umuti witwa parasitamoro (paracétamol) abenshi muri twe subwambere tuwumvise ndetse twaranawukoresheje inshuro zitandukanye doreko iyo tugize ikibazo cy`umutwe, cyangwa se tugize umuriro mwinshi uyu muti ariwo abenshi bahita batekereza gufata yewe nambere yo kujya kwa muganaga!
Nyamara nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bunyuranye bwerekanye ko ikoreshwa rya hato nahato ry`uyumuti rishobora gutera ibibazo bikomeye kubuzima bw uwawukoresheje.
Ubwoko bw`uyu muti burimo gushyirwa mumajwi cyane ni nka Dafalgan, Doliprane, Efferalgan ndetse nuwitwa Fervex kubera ukuntu iyo ikoreshejwe kenshi ndetse rimwe narimwe hadakurikijwe amabwiriza ya muganga ishobora kwangiza cyane umwijima, amara ndetse n`ibindi bice byo munda.
Akaba ariyo mpamvu ibigo binyuranye bishinzwe ubuzima ku isi birimo gusaba inganda zikora iyi miti kuzajya bishyira ubutumwa buburira abantu(Prevention message/Message de prevention) kudukarito tw`iyi miti kugirango abantu bajye bitondera uko bafata iyi miti.
Ubu butumwa bukazaba ari ” « Surdosage = danger/ overdose= harmful>> ugenekereje bikaba bivugako gufata parasetamoro nyinshi bishobora gutera ingaruka mbi umuntu ndetse ubu butumwa bukazajya bwandikwa munyuguti nkuru ndetse bukazajya bubanzirizwa na mpande eshatu itukura.
Ubusanzwe uyu muti wa parasetamoro ni umuti mwiza kandi utagaragaza ingaruka nyinshi, nyamara nkuko bigaragara mubushakashatsi bwakorewe mu bwongereza bugasohoka mukinyamakuru cyitwa Rheumatic Diseases, igihe uyu muti ufashwe kungano irenze uza kumwanya wambere mumiti ishobora kwangiza umwijima kugeza naho bisaba ko umwijima usimbuzwa aribyo bita (greffe hépatique/La transplantation hépatique mururimi rw`igifaransa) ndetse rimwe narimwe ukaba wahitana uwawufashe.
Ubwo bushakashatsi bukaba butanga inama ko umuntu adakwiriye kurenza garama 3 kugeza kuri garama 4 za parasetamoro kumunsi kandi ntarenze iminsi 6 akoresha uyu muti.
Tubifurije ubuzima buzira umuze.