Menya umubare w`umusatsi dutunze!!

0
1486

Umusatsi ni iki?

Urugero rw`imisatsi y`umwimerere

Kimwe n`ibindi bice by`umubili w`umuntu ndetse n`uwinyamaswa bihuza umubiri w`imbere ndetse n`isi yo hanze nk`inzara, amababa, uruhu rukomeye rw`inyamanswa zimwe nazimwe nk`inzoka, akanyamasyo n`izindi, amajanja , umusatsi ugizwe ahanini na proteine yitwa Kératine iwurinda imbaraga zituruka kuzuba zitwa UV ndetse n`ibindi bintu bishobora kuwangiza.

Waba se uzi umubare w`umusatsi wawe?

Nubwo ntamubare uzwi neza w`umusatsi uba kumutwe w`umuntu, icyakora inyandiko zitandukanye zigaragazako umuntu agira hagati y`imisatsi 100 000 – 150 000 ariko iyi mibare ikaba ishobora gutandukana bitewe n`igitsina, ibara ry`umusatsi, imyaka ndetse n`uburyo umuntu abayeho.

Urugero rusobanura ibi nuko umusatsi wijimye uba ubyibushye kurusha umusatsi werurutse, bityo umusatsi werurutsera ukaba ushobora kuba mwinshi kumutwe kurenza umusatsi wijimye.

Inyandiko zitandukanye zikomeza zivugako umuntu atakaza imisatsi iri hagati ya 40 na 50 kumunsi ariko kandi ikaba ishobora no kwiyuburura buri myaka 2-4 kubagabo n`imyaka 4-7 kubagore ikazabikora hafi inshuro 10 aho noneho umusatsi uzatangira kujya umera ari umweru kuberako ibitunga umusatsi biba bimaze gukendera kubera imyaka tuba tugezemo.

Nigute se umuntu azana uruhara?

Urugero rw`umutwe ufite uruhara

Uruhara ni itakara ry`umusatsi riva mukubura imisatsi iri hejuru ya 50 kumunsi nk`uko twabibonye hejuru, bikaba bishobora guterwa n`uruhererekane rw`umuryango (herdite) cyangwa se bikaba byaturuka kuzindi mpamvu nko gushira kw`ibitunga umusatsi kubera gukura n`ibindi.

Hakaba hariho uburyo butandukanye bwo kuvura uruhara cyangwa nibura kugabanya umuvuduko wokugwa kw`umusatsi hakoreshejwe amavitamine atandukanye ndetse n`indi miti nka « Remède-miracle » contre la calvitie (Le Pèlerin, 1913), Finastéride, Minoxidil, Dutastéride n`indi ushobora kubwirwa na muganga.

Ni gute twakwita kumusatsi wacu?

Kimwe n`izindi ngingo z`umubili wacu, umusatsi nawo ukeneye gukorerwa isuku muburyo butandukanye ariko ubw`ingenzi twavuga ni nko kuwumesamo dukoresheje amasabune yabugenewe, kwiyogoshesha igihe byabaye ngombwa, kudahora kuzuba, gusiga amavuta yabugenewe umutwe, kudasokoresha igisokozo kimwe muri benshi n`ibindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here