Ese koko serumu ihabwa umuntu ugiye gupfa?

0
2062

Mukunzi w`urubuga amarebe.com,ntagushidikanyako hari umunsi wumvise ibyo gutera cyangwa guha umurwayi serumu.Birashoboka ko wahise uhangayikira uwo murwayi ndetse ukumva ko arembye rwose.Arikose koko byaba ari ukuri ko guterwa serumu bivuze ko umuntu arembye ndetse yenda gupfa nkuko benshi babivuga?

Muri iyinkuru twabateguriye amakuru arambuye kuri serumu,icyo aricyo,aho ikoreshwa,akamaro kayo ndetse n`ibindi wayibazagaho.

Ubundi se serumu baba bavuga ni iki?

Ubunsanzwe SERUMU (Serum) ni  kimwe mubice bigize amaraso yacu nukuvuga nyuma y`utunyangingo dutukuta (Red blood cells/globule rouge),utunyangingo tw`umweru (white blood cells/Globule blanc)  n`utunyangingo dutuma amaraso yacu avura/afata aritwo bita plateltes/plaquettes.

Iki gice rero kikaba kibona iri zina rya serumu kirikuye kukandi kanyangingo kitwa plasma igihe kaba kamaze gutandukanywa nutundi duce dutoya tuba mumaraso hagasigara gusa igice twakwita nkamazi aricyo muby`ukuri kitwa SERUM.Kikaba cyifashishwa mugupima indwara zitandukanye muri laboratwari (Laboratoire/Laboratory) yo kwa muganga.

None se iyi serum yaba ihuriye hehe n`iyo batera  abarwayi ?

 

Urugero rw`ibihabwa umurwayi bakunda kwita serumu

Twifashishije ibiganiro urubuga amareba.com yagiranye n’abantu banyuranye barimo abakora muma raboratwari ndetse n’abita kubarwayi umunsi kumunsi, twasanze mubyukuri icyo abantu benshi bita serumu ataricyo kuko akenshi babivuga iyo babonye umurwayi arimo ahabwa imiti, ibyo kurya ndetse nibindi byangombwa aba akeneye mumubili ariko bitanyuze mukanwa nkuko tubimenyereye.

Muri icyo gihe,biba birimo gucishwa muzindi nzira nko mumitsi hifashishijwe ubundi buryo butandukanye burimo imashini n`inshinge. Ubwo ababibonye bose bati”umurwayi yarembye ubu bamuteye serumu.

Iri jambo serumu kandi bakaba barikoresha bashatse  kuvuga byabyangombwa bindi umurwayi ahabwa birimo nkamazi yitwa normale saline/normal saline, amasukali atandukanye ndetse rimwe narimwe n`ibindi bitunga umurwayi igihe atabasha kurya.

Nubwo rero iyimvugo yo gutera umurwayi serumu usanga akenshi yitiranya ibintu, icyakora ifite inkomoko yahafi kuri yamazi yitwa normal saline/normale saline bajya bifashisha mugutera umurwayi umuti udashobora kunyobwa uciye mukanwa cyangwa se ngo uhite ujya mugifu kubera uko uteye cyangwa bitewe nuko umurwayi amerewe(Ibi bigenwa na muganga).

Kuberako aya mazi ahuje neza  imiterere na ya serumu iba mumaraso nkuko twatangiye tubivuga, akaba kandi ashobora kujya mumaraso yumurwayi ntacyo amutwaye,gutanga ayamazi ndetse n`ibindi byangombwa bihabwa umurwayi byaje guhindura izina babona umurwayi ubihabwa bati bamuhaye serumu.

Koko se umurwayi uhabwa serumu aba agiye gupfa?

Umurwayi ashobora guhabwa ibikunze kwitwa serumu kandi atarembye

Birashobokako nawe ushobora kuba wajyaga wibwirako umuntu wese uhawe serumu aba arenbye cyane ndetse yenda no gupfa nkuko benshi babivuga,ariko ntabwo ari ukuri kuko nkuko twabibonye,hari imiti myinshi ndetse n`ibyo kurya  umurwayi ashobora gufata atanarembye cyane ahubwo bitewe n`impamvu zitandukanye bigacishwa muzindi nzira.

Zimwe muri izompamvu twavuga ninkokuba umurwayi adashobora kumira,kuba umuti wamutera ingaruka mbi mugifu,kuba bashakako umuti ugera mumaraso vuba,igihe umurwayi yatakaje amazi menshi umubiri we ukumagara n`izindi nyinshi.

Ubu buryo kandi bukaba bukoreshwa mubice hafi yabyose byibitaro ariko cyane cyane munzu yindembe (Intensive care unit/unite des soins intensifs),mu cyuma babagiramo uburwayi butandukanye (Salle doperation/Operation room),mubyumba byabarwayi bafite indwara zimbere mumubiri nahandi.

Mubiganiro  urubuga amarebe.com yagiranye nabantu batandukanye ,yashoboye kandi kumenya impamvu ijambo serumu rikoreshwa nabantu benshi bashaka gusobanura ibintu bikeya cyane cyane nk`igihe umuntu ahembwa umushahara mutoya.Ibi bikaba bifitanye isano nuko icyo abantu bita serumu gihabwa umurwayi kungano ntoya ishobora nokugera kubitonyanga icyakora icyo gikorwa kikaba gishobora kumara igihe kini!

Ngibyo ibijyanye n`imvugo “Guha umurwayi serumu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here