Dore urutonde rw’abakinnyi 5 barebare kurusha abandi mu mateka ya Football

    0
    1067

    Dore urutonde rw’abakinnyi 5 barebare kurusha abandi mu mateka ya Football

    Ninde mukinnyi muremure cyane kurusha abandi babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru? abantu benshi bakunze kwibaza iki kibazo, ibyo nibyo byatumye amarebe.com tugutegurira uru rutonde rugufi rwizewe rugaragaza 5 ba mbere kurusha abandi:

    5.Tor Hogne Aaroy: uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Norway yanditse amateka yo kuba muremure dore ko yakinaga afite Metero zigera kuri 2 na Centimetero 4.

    4.Yang Changpeng: Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’ubushinwa (China) ndetse akaba yaranakiniye ikipe ya Bolton Wonderers niwe uza ku mwanya wa 4 kuko yakinaga afite uburebure bwa Metero 2 na Centimetero 5

    3.Vanja Ivesa: Uyu mugabo udasanzwe nawe yakinaga ari umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Croatia, yari afite uburebure bwa Metero 2 na Centimetero zisaga 6.

    2.Paul Millar: Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza niwe uza ku mwanya wa kabiri dore ko yakinaga afite uburebure bwa Metero zigera kuri 2 na Centimetero 8.

    1.Kristof Van Hout: Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’ububirigi niwe uza ku mwanya wa mbere na Metero 2 na Centimetero zirenga hogato 8.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here