Neymar yakuriye inzira kumurima ikipe yahozemo ya Barcelona!

    0
    683

    Umupira w’amaguru uzwiho kugaragaza impinduka nyinshi mugihe cya shampiyona, ubu rutahizamu Neymar yiteguye kongera amasezerano i Paris Saint-Germain, uru rushobora kuba urundi rugero rw’ibintu bitunguranye ukurikije uko abantu babicyekaga.

    Neymar yiteguye kurangiza umwaka we wa kane muri PSG nkuko byarangije kwemezwa, nubwo yasaga nkaho yagenewe gusubira muri Barcelona.

    Kugaruka kwe muri Camp Nou byari hafi cyane mugihe gito ariko ubu bisa nkaho biri kure cyane, umunya Brezile arashaka kongera amasezerano na PSG ashobora kuzarangira mumpera za 2022.

    None, ni iki cyahinduye imitekerereze ya Neymar mugihe gito cyane?

    Uyu mukinnyi yakomeje gucyahwa n’abafana be ndetse n’inshuti ze zahafi kubera gushaka kuva muri PSG cyane ko naho afashwe neza, Nk’uko byatangajwe na televiziyo yo muri Brezile Esporte Interativo, uyu musore w’imyaka 28 ari hafi yo kongererwa amasezerano n’ikipe ya Paris kandi azayasinya mu minsi iri imbere bidasubirwaho.

    Ikindi kandi biravugwa ko ubwumvikane hagati ya Neymar n’umuyobozi wa siporo wa PSG Leonardo ari ntamakemwa, bivugwa ko umubano wabo wifashe neza cyane nayo ikaba yaba intandaro yo kuguma muri PSG kwa Neymar.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here