Messi yahisemo kugenda mundege ye bwite ubwo yajyaga mukiruhuko asize bagenzi be!

    0
    783

    Lionel Messi ntiyahise asubira muri Barcelona hamwe na bagenzi be basigaye nyuma y’umukino wo kuri uyu wa kabiri nijoro wabahuzaga na Real Valladolid.

    Uyu mukino niwo wanyuma wa Barcelona mbere ya Noheri Messi akinnye dore ko yahise yerekeza mukiruhuko cya Noheli aho agiye kuba ari kumwe n’umuryango we, uyu mukino wabahuje na Valladolod wabereye mwiza Barca dore ko yawutsenze ibitego 3-0 harimo n’icya Lionel Messi yinjije ku munota wa 65 w’umukino.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru MARCA cyandika amakuru ya Siporo, Lionel Messi ngo yaba agiye mukiruhuko iwabo muri Argentine aho ateganya kuzishimana n’inshuti ze ndetse n’imiryango y’aho yavukiye.

    Koeman yahise aha ikipe ye yose ikiruhuko cy’iminsi mike muri iki gihe cya Noheri, hamwe n’itsinda ryose ririmo abaganga ndetse n’abandi harimo na Messi, biteganijwe ko bazagaruka mu myitozo ku cyumweru, tariki ya 27 Ukuboza.

    Komeza ubane natwe mu makuru tukugezaho ndetse uyasangize inshuti n’abavandimwe.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here