Neymar ntagikiniye Barcelona nkuko byavugwaga ahubwo agiye gusinya amasezerano n’indi kipe!.

    0
    791

    Neymar Jr rutahizamu ukomoka muri Brazil wahoze akinira ikipe ya Barcelona ubu inzozi zokumubona  muri Barca ntizikibaye impamo kuko yamaze kwemera gusinya amasezerano mashya muri ekipe arimo gukinira ya PSG.

    Neymar yumva ko bidashoboka ko asubira muri Camp Nou , aho yavuye muri 2017, kubera ikibazo cy’amafaranga muri iki gihe Barcelona yisanzemo kubera ibihe bibi iri kunyuramo.

    Uyu musore w’imyaka 28 yishimiye umurwa mukuru w’Ubufaransa kandi ibi akaba yaranabitangarije ubuyobozi bwa PSG, ndetsa akaba  yaranabimenyesheje umuyobozi wa siporo muri iyi kipe, Leonardo ko yifuza kongera amasezerano, nk’uko Footmercato abitangaza.

    Nubwo bimeze bityo, PSG ntirimo gushyira imbere guha Neymar amasezerano mashya kuko barimo kwibanda gusa ku gushishikariza Kylian Mbappe kongera igihe cye muri iyi kipe.

    Amasezerano Neymar yari afite mubufaransa asanzwe yari  kuzarangira mu mwaka wa 2022, kandi amakipe nka Real Madrid, Liverpool, Juventus ndetse na Barcelona yari amufite ku rutonde rw’abakinnyi bari bafite mubyifuzo byabo.

    Kimwe na Mbappe, amasezerano ye yari kuzarangira muri Kamena 2022, bityo aramutse atumvikanye ku masezerano mashya na PSG, akaba yaba afite uburenganzira bwo gutangira kuganira n’amakipe yose amwifuza.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here