Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu ukomoka Inyanza yatangaje ko atazanywe kubuyobozi no guhangana!

    0
    608

    Mu matora yaberaga kuri Lemigo Hotel uwahoze ari umusirikare mu ngaho z’u Rwanda Uwayezu Jean Fidèle niwe watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports mu gihe kingana n’imyakana ine 4.

    Aya matora yayobowe na komite y’inzibacyuho yari imazeho iminsi 30 ndetse n’urwego rw’imiyoborere rwa RGB rwari ruhari murwego rwo guhagararira amatora nkuko byagenze ubushize.




    Uwayezu w’imyaka 54 watowe yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cyigenga gicunga umutekano w’abantu n’ibintu kinyamwuga, cya RGL Security Company.

    Usibye Uwayezu Jean Fidèle watorewe kuba Perezida, ku yindi myanya Visi Perezida wa Mbere yabaye Kayisire Jacques mu gihe Visi Perezida wa kabiri yabaye Ngoga Roger Aimable naho umubitsi aba Ndahiro Olivier.

    Uwayezu ukomoka inyanza aho n’iyi ekipe ya Rayon Sports ikomoka, muri byinshi yijeje aba Rayon harimo no kuyishyira ku rwego rwiza ndetse no kuzabana nabo amahoro ntaguhangana.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyinkuru unayisangize inshuti n’abavandimwe.




     

     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here