Cristiano Ronaldo yatanze ubutumwa bwe bwambere kuva yakwandura COVID-19!

    0
    788

    Cristiano Ronaldo yagarutse muri Turin nyuma yo kwipimisha COVID-19 mu gihe yari yagiye gufasha ikipe ye y’igihugu ya Porutugali,

    Uyu mukinnyi wa Juventus yahisemo gusubira mu Butaliyani akazamara iminsi 10 mukato mugihe muri portigali ho bamaramo ibyumweru 2 byose.

    Impamvu yabyo ni uko Cristiano ashaka kwihutisha amahirwe yo gukina imikino ya Champions League ya Juventus na Barcelona ku ya 28 Ukwakira, akaba ari naho abafana be bizeye kuzongera kubona ibyishimo bituruka kuri Ronaldo.

    Uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko yashyize ifoto kuri Instagram ye  ari kuri pisine ndetse atanga amagambo y’ihumure kubafana be bamukurikirana umunsi kumunsi.

    Ronaldo yagize ati:

    “icyo utahindura mubuzima ntikigatume uhagarika ibyo ushoboye”

    Ibi yabitangaje mu rwego rwo kwereka abafana be ko Covid-19 idashobora kuzitira imikino afite imbere ye ndetse harimo n’umukino ukomeye azahuriramo na Lionel Messi bahanganye kuva mumyaka myinshi ishize.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize inshuti  n’abavandimwe. 




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here