Christiano Ronaldo, ikigirwamana cya Benzema mu mupira w’amaguru.

    0
    775

    Karim Mostafa Benzema yerekanye uruhare Ronaldo yagize mu mwuga we igihe bari bari kumwe muri ekipe ya Real Madrid.

    Uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa w’imyaka 32  yitwaye neza muri Real Madrid mu myaka yashize, ariko yemeye ko nta na kimwe yari kwigezaho hatabayeho umubano mwiza wabaye hagati ye na Ronaldo,

    Benzema yabwiye ikinyamakuru kitwa  Universo Valdano ya Movistar ati: “Ronaldo yari ikigirwamana cyanjye kuva nkiri muto mukibuga ntaramenyekana Natangiye kuzamura urwego kubera we, Narebye urugendo rwe ngerageza kwigana ibyo yakoze,

    Ariko ukuri guhari nuko  nta muntu umeze nka we, naramurebye cyane kandi ndababwiza ukuri, Abakinnyi bamwe bari bafite umuvuduko we, ariko ntabwo bagenzura umupira nubuhanga icyarimwe nka Ronaldo.

    Abantu batekereza ko yatsinze ibitego gusa, ariko yashoboraga gukora byose.

    Ba rutahizamu bakeneye kumenya gukora ibintu byinshi, atari gutsinda ibitego gusa, Ronaldo igihe twamaranye yatubereye urugero rwiza mumibanire myiza.

    Namwigiyeho byinshi ndetse n’umutoza wa Real Madrid uriho ubu Zinedine yambera umugabo wo kubihamya.

    Twandikire muri Comment ku kibazo,icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago. 




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here