Sadate n’umuryango we bagaragaye mubirunga, banejejwe n’uburyo bishimiwe bidasanzwe n’ingagi!

    0
    628

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports Fc ndetse n’umuryango we bagaragaye basuye parike y’ibirunga iherereye muntara y’amajyaruguru ndetse bashimishwa bikomeye n’ukuntu bishimiwe na zimwe mu nyamaswa zituye iyo parike harimo ingagi ndetse n’izindi.

    Mu minsi micye ishize nibwo muri siporo yo mu Rwanda humvikanye inkuru yihagarikwa ry’uwari perezida wa ekipe ya Rayon Sports.

    Ibi byabaye nyuma yaho abafana ndetse n’abayobozi benshi muri rusange batumvikanaga na Sadate yaba mu miyoborere ye ndetse no mubindi byaje gusakuza cyane kugera n’aho bandikira umukuru w’igihugu kugira ngo abafashe mugukemura bimwe mubibazo bari bafite benshi bahamya ko byanaterwaga n’uyu mugabo wabayoboraga.

    RGB yaje kubikemuza kumukura kubuyobozi ndetse inabasigira komite nshya y’inzibacyuho izamara iminsi 30 iyobowe na Murenzi Abdallah wanayiyoboye mu mwaka wa 2013 ubwo iyi kipe ya Rayon Sports yabaga inyanza.

    Munyakazi Sadate ndetse n’umuryango we bagaragaye mubinyamakuru bitandukanye byo Mu Rwanda ndetse no kuri twitter y’uyu mugabo, aho bari bagiye kuruhuka mu mutwe nyuma y’ibyo bibazo byose byari bimaze iminsi bitamworoheye!

    Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter Sadate yagize ati

    “iyo uri kumwe nazo zirishima nawe zikagushimisha,,, yongeraho ati 0 stress”



     

    .

     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here