Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro mu gihugu cya Espagne cyashyize ahagaragara urutonde rw’umwaka rw’abantu ndetse n’amasosiyete bafitiye imisoro leta kuva mu mpera za 2019.
Uyu musore ukomoka mugihugu cya Brazil akaba yarahoze mubusatirizi bwa ekipe ya Barcelona mbere yuko agurwa na PSG nawe yaje kugaragara kurutonde rw’abantu bafitiye umwenda leta ya Espagne, Neymar Jr yaje kugaragara muri ba bihemu ubwo yazaga kuri uru rutonde ashinjwa agera kuri Milliyoni 34.6 z’amayero yaba yaranyereje mu misoro ndetse akava muri iki gihugu akigira mu Bufaransa atayishyuye.
Uretse uyu musore urimo aka kayabo ka Milliyoni z’amayero hari n’ama ekipe yaje kugaragara kuri uru rutonde rwaba bihemu, urugero nka Real Murcia ibereyemo leta agera kuri Milliyoni 10.7 z’amayero, Hercules nayo irimo agera kuri Milliyoni 3.7 z’amayero, Lleida Sportiu nayo irimo agera kuri Milliyoni 1.5 z’amayero, Real Jaen irimo agera kuri Milliyoni 1.2 z’amayero ndetse na Reus Deportiu nayo irimo agera kuri Milliyoni 1.1 z’amayero.
Si aya makipe y’umupira w’amaguru gusa kandi yagaragaye mubanyereje imisoro kuko na Basketball hari abagiye bagaragara ko banyereje imisoro itari micye, urugero nka: Girona ibereyemo leta imisoro igera kuri Milliyoni 10 z’amayero, hakaza Atletico Alcantarilla irimo agera kuri Milliyoni 1.8 z’amayero ndetse na Balonmano Neptuno irimo agera kuri Milliyoni 1 y’amayero.
Umukinnyi w’umupira w’amaguru uri mu kiruhuko cy’izabukuru Gabriel Milito nawe yaje kugaragara ko afite ideni ry’imisoro muri leta ya Espagne ry’amayero agera kuri Milliyoni 1.8 naho uwahoze atwara MotoGP Alfonso ‘Sito’ Pons afite amadeni agera kuri Milliyoni 1.9 y’amayero,
Uru rutonde rwagaragayeho abantu benshi cyane abazwi ndetse n’abatazwi, harimo n’amasosiyete atandukanye tutabasha kuvuga ngo tuyarangize, gusa icyatangajwe n’uko abarimo amadeni basabwe kwishyura bitarenze uyu mwaka nubwo benshi barimo akayabo k’amayero Atari macye.
Twandikire muri Comment, ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe.