Kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Nzeri, nibwo ikipe ya Genoa yemeje ko abakinnyi bayo basaga 14 ndetse n’abakozi bayo muri Serie A bipimishije icyorezo cya Covid-19 basanga baranduye nyuma yaho hakekwaga ko ekipe yose yamaze kwandura.
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Genoa yatangaje ko umukinnyi mpuzamahanga wo muri Danemarike Lasse Schone ndetse n’umuzamu wayo Mattia Perin banduye Coronavirus, gusa byaje gutungurana ubwo bakoraga ipimwa rusange ry’abakinnyi ndetse n’abakozi bose muri rusange bagasanga abagera kuri 14 bose baramaze kwandura iyi virus.
Mu itangazo ryayo, iyi kipe yavuze ko “bashyizeho ingamba zose zo kurinda abatarandura ndetse no kwita kuri abo bose bagezweho n’iki cyorezo” kandi banatangaje ko babimenyesheje abayobozi bashinzwe gukurikirana abarwayi muri rusange.
Ikindi twababwira nuko kuri iki cyumweru aribwo ikipe ya Genoa yatsinzwe ibitego 6-0 na Napoli mu mukino wabo wa Serie A.
Bakaba bagomba gukina umukino wabo utaha uzabera iwabo na Torino ku wa gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira!