Lionel Messi ntiyagaragaye kurutonde rw’abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri UEFA.

    0
    567

    Ibi ni ibihembo bisanzwe bihabwa umuntu ku giti cye kumugabane w’uburayi bitewe n’ibikorwa umukinnyi aba yarakoze hatitawe kw’ikipe yaba yarabikoreyemo. Nyuma y’imyaka myinshi Messi atabura kuri uru rutonde rw’abahatana ubu ntiyagaragayemo.

    Ibi bibaye Ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2010, Messi nibwo gusa atagiriwe iki cyizere cyo kuza kurutonde rw’abakinnyi bitwaye neza  bahembwa na UEFA. Icyo twababwira ni uko inshuro nyinshi Messi yagiye yitabira aya marushanwa ninako yagendaga ayegukana ntagushidikanya, gusa ubu byatunguye benshi kandi bibavugisha n’amagambo Atari macye.

    Tukivuga Lionel Messi umuntu ahita yibaza kuri mukeba we Christiano Ronaldo, dore ko izo nshuro zose bagiye batwara ibihembo bari kumwe ndetse ugasanga ari nabo bahatanye bonyine, gusa kuri ubu bombi ntibigeze bagaragara kuri uru rutonde.

    Aba batatu batoranijwe ni Kevin de Bruyne, Robert Lewandowski na Manuel Neuer, hamwe n’urutonde rwatoranijwe n’abacamanza bagize itsinda ry’abatoza 80 bo mu makipe bitabiriye amarushanwa ya Champions League 2019/20 ndetse n’icyiciro cya Europa League, ndetse n’abanyamakuru 55 baturutse mu mashyirahamwe y’abanyamuryango ba UEFA.

    Messi yabonye amajwi 53, akaba yari make cyane ku bakinnyi batatu ba nyuma bavuzwe haruguru, mu gihe Ronaldo yamanutse ku mwanya wa cumi nyuma yo kubona 25 gusa.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here