Sadate yavuye ku buyobozi asigiye Rayon amadeni arenga Miliyoni 800 z’amanyarwanda!

    0
    519

    Amakuru arimo kuvugwa muri Siporo yo Mu Rwanda ni ayuko RGB yamaze guhagarika komite nyobozi y’umuryango wa Rayon Sports bitewe nuko batubahirije ibyo RGB yari yabasabye mu rwandiko baherutse kubandikira mukwezi gushize,

    Ikipe ya Rayon Sports ni ekipe yari imaze iminsi myinshi mu bibazo bitari bimwe ndetse byinshi abafana bakagenda babinuganuga kugera naho bandikiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda bamusaba ko ariwe wagira icyo akora ku kibazo cyari kibugarije,




    Ikibazo cyashyizwe mu maboko ya RGB ihita yizeza aba Rayon bose ko ukwezi kwa 10 kutaragera bizaba byarakemutse ndetse ibizeza ko n’ikibazo cya Sadate Munyakazi kizaba cyavuye munzira, RGB yasoje yizeza aba Rayon kongera kugira ibyishhimo mu minsi ya vuba.

    Nyuma yo guhagarikwa kwa komite yayoboraga Rayon Sports RGB kandi yanatangaje ko bitarenze amasaha 28 haraba hamenyekanye komite nshya izayobora neza aba Rayon mugihe cy’iminsi 30.

    RGB ivuga ko Rayon Sports kuri ubu ifite amadeni arenga miliyoni 800 arimo miliyoni 200 zaje ku ngoma ya Munyakazi Sadate aho kuri compte zose za Rayon Sports zose kuri ubu hariho ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda. RGB ariko ikaba ivuga ko ubwo Sadate Munyakazi yatorwaga kuri compte za Rayon Sports na bwo hariho ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Nyuma yo gukora aya masesengura yose, RGB nkuko biri mu nshingano zayo ikaba yihanangirije Rayon Sports kubera ko yakoze amakosa menshi mu muryango, aho yahawe iminsi 30 yo kuba yakemuye ibyo bibazo cyangwa igahagarikwa by’agateganyo mu gihe komite nyobozi y’iyi kipe yo yahagaritswe burundu.

    Umuyobozi wa Minisports nawe yatangaje ko icyo bifuriza Rayon Sports ari uko yava muri ibyo bibazo byose amahoro nk’uko ihora ishakira ibyiza Siporo yose muri rusange yo Mu Rwanda.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here