Ese waruzi ko igikombe cya Afurika cya Original cyaburiwe irengero mu Misiri?

    0
    446

    Mu mwaka wa 2010 nibwo igihugu cya Misiri cyahawe uburenganzira bwo kubika igikombe mu buryo buhoraho kubera ko yari imaze kucyegukana inshuro zigera kuri 3 (eshatu)yikurikiranya!

    Nk’uko tubikesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu cya Misiri (EFA) iperereza ryatangiye kuri iki gikombe cya Afurika ndetse n’ibindi byaburiwe irengero muburyo budasobanutse.




    Misiri yatwaye iki gikombe inshuro 3 (eshatu)yikurikiranya, nukuvuga 2006, 2008, na 2010 maze  ibyo bituma ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) riha uburenganzira busesuye Misiri bwo kubika iki gikombe kuburyo buhoraho.

    Abayobozi babishinzwe muri iki gihugu bacyeka ko iki gikombe ndetse n’ibindi byabuze bishobora kuba byaratwawe muri 2013 ubwo abafana biraraga munyubako EFA ikoreramo n’uburakari bwinshi cyane.Icyakora iperereza riracyakorwa!

    EFA iri gushinjwa kutita kuri iki gikombe gifite agaciro yari yaragenewe, kuko ngo kugira ngo bamenye ko ibi bikombe bidahari byagaragaye ubwo bari bagiye kuvugurura inzu EFA ikoreramo nuko barebye aho bari barabihunitse ntibabibona niko guhita babibwira amahanga yose biza nokugera muri CAF.

    Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyegukanye igikombe cy’Afurika inshuro eshatu, mu mwaka wa 1978,

    Twandikire muri Comment Ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here