Mugihe hakomeje kuvugwa ihinduranya ry’amakipe kubakinnyi b’ibihangange, ubu abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru barimo kwibaza kubijyanye n’ejo hazaza ha Kylian Mbappe wifuza kurekana na PSG. Ama ekipe menshi nayo akaba yiteguye kujya mubiganiro bikomeye n’uyu rutahizamu ukiri muto ukomoka mugihugu cy’Ubufaransa mugihe cyose haba hemejwe igenda rye.
Nk’uko ikinyamakuru The Times kibitangaza, Mbappe yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza kuyivamo mu mpeshyi itaha kandi ko yiteguye kuvugana n’indi ekipe yose ishobora kumwifuza.
Ibi uyumukinnyi akaba abivuze mugihe amasezerano afitanye na ekipe ya Paris Saint-Germain azarangira mu mpera za shampiyona 2021-2022.
Kugeza ubu kandi Mbappe ntaragira ubushake bwo kwicarana na PSG ngo babe baganira kw’ivugurura ry’amasezerano yabo iki kikaba muri bimwe bituma benshi bahamya ko iri genda rya Mbappe rishobora kuba rifite ishingiro.
Abahanga mubijyanye n’amatransiferi bemeza ko uyu rutahizamu Kylian Mbappe ashaka kwerekeza muri ekipe y’ibigwi ariyo ya Real Madrid cyane ko yahereye kera imwifuza we na mugenzi we Neymar Junia.
Reka tubitege amaso!!
Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.