Nkuko bikomeje kugenda ku isi yose, bamwe mubagize ibyago byo kwandura icyorezo cya Covid 19 bagenda bagira n`amahirwe yo gukira ndetse bagasubira mubuzima busanzwe.
Ibi niko byagendekeye umukinnyi w`icyamamare Neymar ukomoka muri Brezile ubu wamaze kugaruka mu myitozo hamwe na bagenzi be nyuma yo gukira iki cyorezo ndetse bikaba bigaragara ko ashobora kwitabira umukino ukomeye wo ku cyumweru uteganijwe muri Parc des Princes.
Indi nkuru ishimishije kumutoza ndetse nokuri equipe yose ya PSG nuko uretse uwo mukinnyi umwe mub`amazina y’inyenyeri utazabura muri uwo mukino wamaze kubona ibisubizo byiza kubizamini bya COVID-19 yakorewe, nuko ubu nabagenzibe aribo Angel Di Maria, Keylor Navas ndetse na Leo Paredes nabo ubu bamaze kugaruka mumyitozo ndetse bakaba bashobora gukoreshwa nkuko byatangajwe n`umutoza mukuru Thomas Tuchel mukiganiro yagiranye n`abanyamakuru kuri uyu wagatandatu.
Yabitangaje muri aya magambo ati” Reka dutegereze, ni imyitozo yabo yambere bakoze, nzafata icyemezo nyuma. Ikibazo gusa ni ukumenyako batangiye cyangwa se basoje. Ati ariko bagomba gukina imikino yose kugirango twongere imbaraga. Ati singombwa gutegereza igihe kinini(…) Nitubona ntacyo bitwaye turabigerageza.”
Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago