Yoooooo Umugore yatwikishije umugabo we amavuta kubera kumufuhira (Birababaje)

0
957

Polisi yatangiye guhiga bukware umugore wo muri Zambia w’imyaka 32 wahunze nyuma yo gushinjwa gusuka amavuta ashyushye ku mugabo we akamutwika bikomeye.

Nk’uko amakuru abitangaza, ukekwaho icyaha witwa Elizabeth Mweete yasutse amavuta ashyushye ku mugabo we, Bwana Alex Muleya w’imyaka 39, ku wa kabiri, tariki ya 28 Ukuboza ku nzu nimero ya 116 ya Kuku muri Zambiya aho abo bashakanye babaga.

Bivugwa ko uyu mugore yasutse amavuta ashyushye ku mugabo we nyuma yo kumva ikiganiro cye kuri terefone n’uwari umuhamagaye utazwi yaketse ko ari ihabara baryamana.

Ubuyobozi bwasabye kandi abaturage kumenyesha abapolisi aho ukekwa aherereye kugira ngo afungwe.

Ku wa gatatu, tariki ya 29 Ukuboza, umuvugizi wa Polisi, Rae Hamoonga, yemereye itangazamakuru ko ibi byabayeho, avuga ko uwahohotewe yahiye cyane mu mugongo,ku ruhande rw’ibumoso rw’isura ye, mu maso, ubu akaba yajyanwe mu bitaro bya Chawama kubera ubu bushye bwo ku rwego rwa mbere.





LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here