Reka ngutangize inkuru itangaje y`Alice,umukobwa mwiza waguze ROBO yigisore bimwe twita BonGard twahaye izina rya  Patrick muri iki kiganiro ngo imubere inshuti ndetse aza nokuyisaba kumuterera ivi imbere y`abashyitsi bari batumiwe ngo imusabe ko yakwemera bakazabana. Nyamara ntabwo byamuhiriye.Ibyamubayeho ni agahoma munwa ariko bikaba n`isomo rikomeye kubiringiye ubushobozi bw`iri koranabuhanga turimo kwinjiramo bakaribona mo ibisubizo by`ibibazo byose duhura nabyo muri ubu buzima.Uziko Mugihe iyirobo yari imaze gutera ivi yahise ishiramo umuriro itabashije kurangiza yamagambo yo gusaba urukundo.
Soma iyi nkuru witonze urayirangiza wumiwe ariko wanahinduye ibyiyumviro kubijyanye n`ikorana buhanga turimo kwinjiramo by`umwihariko ubwenge buhangano n`amarobo.
Kanda hano Nawe uze dufatanye kubyaza umusaruro iri koranabuhanga
Byatangiye gute rero?!
Uyu mukobwa , yari afite umuhungu w`inshuti ye ( Ibi twita boyfriend) hanyuma baza gutandukana. Uwo muhungu yaje guhita abona undi mukobwa bakundana ariko Alice we ntiyahita agira ayo mahirwe aza kuba agumye wenyine adafite umukunzi. Niba hari uwo murimwe byigeze kubaho nubwo ntawe tubyifurije , muzi uko gutandukana n`umukunzi wawe bibabaza.) Alice nawe niko byamugendeye kuko yababajwe cyane n`iryo tandukana maze aza kwiyemeza gushaka uko yakwihimura kuwahoze ari nshutiye ( Uwo tumenyereye ku izina rya eX maze nawe agashaka uko yamubabaza).
Ubwo uzi inzira Alice yahisemo yo kwihimura? Reka nze nyikubwire urumirwa!
Wowe udukurikiye tukwibutseko izi nkuru Atari inkuru zo kugusetsa gusa ahubwo zigamije kugukangura ngo umenye aho ikoranabuhanga rigeze rihindura imibereho karemano y`umuntu ndetse n`ibyago bidutegereje niba tudafashe ingamba ngo irikoranabuhanga turibyaze umusaruro nk`igikoresho aho kuba abagaragu baryo cyangwa ngo turifate nk`ikigirwamana kugezaho turitegerezamo ibisubizo byose kubuzima bw`ikiremwa muntu nkaho ariryo mucunguzi wacu!
Reka twikomereze inkuru yacu.
Muguhima uwo wahoze ari umukunzi we, Alice yaragiye yikoza ku isoko ry`amarobo maze agura ikirobo kimeze nk`umuhungu mwiza rwose uyu twita Bongard . Akigejeje murugo yagikuye mu ikarito cyajemo agihagarika muri salo yiwe atangira kugikorakora, kucyifotorezaho ndetse no kugisomagura acyerekako acyishimiye mbese nkuko yabikorera inshuti muntu.Mukajwi kuzuye amarangamutima Alice ati Ooh, biratangaje cyane. Ati uziko wagirango ni umuntu nyamuntu!!.
Nk`izindi machini zose zigomba gucanwa cyangwa kwatswa nkuko tubivuga kugirango zibone uko zitangira gukora akazi kazo, Alice nawe yakanze buto ( bouton) icana iki kirobo maze mukwaka kwacyo mukajwi koroshye kiti ndagusuhuje. Kiti nitwa Patrick. Kiti nagufasha nte? Mukunzi wacu,NKuko dukunda kubikubwira mubiganiro n`inkuru byacu bitandukanye,ROBO ishobora kuba iteye nk`umuntu ariko nihahandi si umuntu. Ibyo isubiza n`ibyo ibaza ni byo iba yategetswe n`uwayikoze, ntishobora kwitekerereza icyo igiye kuvuga igendeye kubirimo kuba. Oya rwose ntiyabishobora) Iyi niyo mpamvu iyi robot twise Patrick bakiyicana yahise yivuga amazina ikanabaza Alice icyo ayifuzaho nk`ubufasha. Kandi nyamara ntacyo yari ayibajije. Â Kuko nkuko byumvikana ayo magambo yavuze niyo uwayikoze yayishyizemo ibi twita guprograma cy gusetiga. Nonese ntuziko iyo ucanye na telephone yawe igira amagambo ivuga cyangwa se akaza munyandiko akenshi zivuga kuruganda ruba rwarakoze iyi telephone? Iyi robo rero nayo yahise yivuga amazina inabaza icyo yafasha uwari uyicanye kuko aribyo baba barayishyizemo.
Aka kajwi koroshye ntabwo kashimishije Alice kuko kendaga kuba nk`akabakobwa kandi Alice we yarifuzagako iyi robo ihagarara mumwanya w`umuhungu muri byose. N`umujinya mwinshi Alice yahise ategeka iyi robo, ati Vuga mu ijwi ry`abagabo. Robo nayo mu ijwi rifite imbaraga iramubaza iti iri ryaba rigushimishije? Maze n`akanyamuneza kavanze n`agatwenge gake Alice ati cyane rwose ni ryiza.
Kanda hano Nawe uze dufatanye kubyaza umusaruro iri koranabuhanga
Aha rero niho udukoryo cyangwa udushya twatangiriye kuko Uyu mukobwa utangaje yabwiye Robo ati noneho rero kuramo imyenda unyereke ibice by`ingenzi by`umubiri wawe. Natangajwe n`igisubizo iyi robot Twise Patrick yamuhaye. Yaramusubije iti ubushyuhe buri muri iki cyumba ntabwo bunyemerera gukuramo imyenda ngo mbe nakwambara ubusa!!!! Niba utamenyereye ibintu bya tekinike cyangwa by`ikoranabuhanga muri rusange, Nagirango nkubwireko iki gisubizo robo yahaye Alice kirashoboka cyane mugihe iyi mashini twise Patrick yakoresha utwuma twayo dutoya (Sensors & Detectors) twagereranya n`ingingo zifasha ikiremwa muntu kumva (6 sens) bityo rero bikaba bidatangaje ko robo yamenyako aho iri hashyushye cyangwa hakonje,hari urumuri se cyangwa umwijima n`ibindi ikaba yabyifashisha ikora igikorwa runaka kigendanye n`ibyo yumvise nk`uku nyine yanze gukuramo imyenda yayo.
Umva icyakurikiyeho!!
Alice yahise yifora udufoto two kwiryagagura arikumwe n`icyo kirobo ahita atwoherereza Grace wari umeze nkuwamutwariye umukunzi.
Bidatinze, Grace amaze kubona utwo dufoto yahise ahamagara alice,amubaza neza uwo bifotozanije maze Alice ahita amubwirako ari Boyfrend we mushya. Mukiganiro gito cyo kuri telephone bagiranye, bahise bemeranya kuza gusangirira iby`umugoroba kwa Alice.
Alice rero yahise atangira gutegura wamukunzi we mushya (Cya kirobo) kugirango bitegure kwakira abashyitsi b`umugoroba.
Reba aho robo Ibera robo!
Alice yacyeretse ifoto ya Grace arikumwe n`uwahoze ari umukunzi we, arakibwira ati : Iyi ni couple ya Grace n`uwahoze ari umukunzi wanjye (EX)bagiye kudusura kandi turasangira ibya nimugoroba. Ati rero icyo ngusaba ni ikintu kimwe. Ndifuzako mugihe turaba turikumwe nabo uza kugaragara nkumukunzi wanjye kandi wumukire kuburyo Grace aragira ishyari ndetse na EX wanjye akicuza impamvu yandetse!Mbese nkabihimuraho.
Nyumvira Icyo iyi robo yamusubije!
Yaramubwiye ngo ibyo unsabye nta bwenge burimo, ntabwo nabishobora rwose!Muburakari bwinshi, Alice yarakibwiye ati,kora ibyo ngutegetse!
Bidatinze,Abashyitsi babo bahise bahagera maze Alice atangira presentation ahereye kukubereka ya robo nk`umukunzi we ati uyu ni Patrick, ni unukunzi wanjye mushya. Mugihe yari agiye no gupresanta abashyitsi kugirango robo nayo ibamenye,cya kirobo cyahise kitanguranwa kimuca mu ijambo nkaho cyavuze kiti byihorere aba ndabazi. Kiti ni inshuti yawe Grace hamwe n` uwahoze ari BoyFreind wawe. Kirakomeza kiti uyu munsi turi hano kugirango tubihimureho!!.
Kikivuga gityo,Alice yaguye mukantu maze ahita agikandagira kukirenge ngo giceceke kitaza nokuvuga ibindi Alice atagitumye.
Kanda hano Nawe uze dufatanye kubyaza umusaruro iri koranabuhanga
Noneho Robo iba robo koko!!
Yahise imubwira iti nkandagira gahoro kuko ibirenge byanjye byo ntibiba muri Garanti. Muyandi magambo kiti nubyangiza ntwabwo campany yangurishije izagufasha kubisana cyangwa kubisimbuza.
Abashyitsi bacyumva ibyo baguye mukantu, maze Grace ahita abaza ya robo ati none se ibirenge byawe bigira Garanti. Mukwitanguranwa kwinshi nokwisekeshwa bya nyirarureshwa,Alice yahise amubwira ati, ariko nawe mukunzi wanjye uzi gusetsa cyane. Yongeraho ati oya yashakaga kuvuga inkweto ze kuko zirahenda cyane. Ati sibyo nshuti? Maze nacyo kiramwenyura kiti nibyo mukunzi/.
Grace,yarebanye n`umukunzi we maze baramwenyura,ahita yongera arakibaza ati. None se Patrick,hari ahandi twigeze duhurira ko mbona amaso Atari aya!!! Ako kanya Alice yahise yitanguranwa ati ntaho muziranye ahubwo muze tujye kumeza.
Udukuryo ntabwo twahagarariye aho kuko mugihe cyo gufata amafunguro, wamu EX wa Alice yabajije ya Robo ati None se Patrick, mubuzima busanzwe ukora iki? Wibuke tugitangira ko Alice yari yagisabye kuza kwigaragaza nkumukire. Maze nacyo aho kumusubiza icyo gikora, kiti njyewe ndi umuherwe. Mugihe bose bakibaza kuri icyo gisubizo,Alice ati erega buriya yashakaga kubabwirako ari CEO cyangwa se umuyobozo mukuru wa Bank ikomeye.
Aba bashyitsi baje gukora akantu navuga Katari keza imbere ya Alice kuko muburyo butunguranye bahise bambikana impeta ya fiancaille maze yishimye cyane Grace ati wabonye ko uwahoze ari inshuti yawe ansabye urukundo kumugaragaro?
Icyo kintu cyatumye alice asa nkutaye umuntwe bwakabili maze icyakora apfa kwikura mu isoni ati rwose congratulation,birashimishije.
Muri ako kanya, Alice yahise abaza Grace, ati ese mugikoni ntabintu wasize birimo kwaka?Ubwo Grace yahise yirukira mugikoni kureba niba ntakibaye. Akigenda, n`umujinya mwinshi Alice ahindukirira wawundi wahoze ari umukunzi we ati ubwo se usigaye wicaye hano ugira ute: Ati urabona uzaba umugore wawe adakeneye ubufasha? Ati iruka vuba ujye kumufasha. ( Gusa ikigaragara byose byari amayeri yo kugirango Alice asigarane na cya kirobo cye bonyine maze abone uko agiha anadi mabwiriza yuko gikwiriye kwitwara n`ibyo gikwiriye kuvuga)
Kanda hano Nawe uze dufatanye kubyaza umusaruro iri koranabuhanga
Nongeye gusekamo!!
Uti wasekejwe n`iki?
Alice akicaranye na ya Robo bonyine muri salo,mugihe abashyitsi bari bagiye mugikoni kureba ko ntacyangiritse, ya Robo yaritoye iti ariko ndabona bidasanzwe, ko mbona musa nkabatari hamwe kandi nyamara sensors zanjye zitigeze zibona impinduka mumwuka uri hano? Nuburakari bwinshi,Alice yahise akibwira nabi, ati ceceka aho vuba. Sinifuzaga ko bigenda gutya. Ati icyakora nibagaruka kumeza, uhite utera ivi maze unsabe kuzakwemera ngo tuzabane. Ubwo yahise akora mumufuka akuramo n`impeta arayigihereza ngo kize muyimwambika.
Nyumvira nonehoaho tugana. Robo yahise isubiza Alice iti ntibishoboka ko Robo yashakana n`umuntu.!!
Mumujinya mwinshi, Alice yarayibwiye ati ibyondabizi neza ko Atari ibyukuri ati ariko ndashaka kubereka ko ndimubuzima bwiza burenze ubwo barimo.Ati kandi ibyo nibyo bizanshimisha!!Bakomeje guterana amagambo,Robo ibwira alice iti nonese ubundi ni gute umuntu ufite ishyari yakwishima? Ariko bakiri muri ibyo, babashyitsi bagarutse mumyanya yabo kumeza bavugako basanze mugikoni ntakibazo kiriyo ko mbese ibintu byose bimeze neza.
Dore rero agashya karenze utundi twose kongeye kunyereka ko ibyaremwe n`umuntu bizahora nyine hari ubushobozi bigarukiraho. Koko nkuko yari yabisabwe, Ya Robo twise Patrick yarahagutse iti ariko mfite akajambo nifuza kubambwira.Bose babaye nkabikanga maze iba iteye ivi imbere ya Alice iti WILL U MARRY MEEEEEEE! UZI AKO GASAKU KARI AKIKI? Reka byo mbivuge gahoro udaseka imbavu zikakurya. Batiri y`icyo kirobo yari ishizemo umuriro maze amagambo cyarimo kivuga acikiramo hagati ndetse gihita kinaga umutwe nkumuntu wishwe n`ibitotsi  kinanirwa n`ubuhaguruka.
Mukujijisha,Alice yahise acyambura ya mpeta arayiyambika vuba vuba ati yes, ati rwose ndabyemeye mukunzi maze yisimbukisha aho ngaho nkurenzwe n`ibyinshimo yerekana impeta ngo amaze kwambikwa n`icyo yise umukunzi we ati rwose ndishimye cyane.
Mugihe akibeshya ngo arimo gucelebra, Alice yaje gutungurwa nuko Grace yagiye kuri internet maze abonaho ya sura ya a Robo Patrick areba ibiyiranga byose maze ahita azana ifoto y`iyi robo mumaso yabo yose ati wikomeza kwigora erega nabimenye ko ari Irobo.
Kubwamahirwe,igihe babashyitsi bari bakomeje guseka alice,Alice yahise akanguka kuko ibi byose byabereye munzozi. Yakangutse afite ubwoba bwinshi ati ndabibonye iri ni isomo mbonye . Mugihe akiri muri ibi,koko umucuruzi wa za Robo yahise amuhamagara ati ya Robo yawe wadutumye yabonetse ahubwo irakugeraho muminota 10. Alice yasoje iyi nkuru ababwira ati muyihorere sinkiyikeneye. Ati namaze kumenyako ikintu kidafite ubwenge ntabwo byashoboka ko cyampa ibyishimo!!
Mukunzi wacu, none se nawe uracyari muri babandi bamaze kwiyakira ngo bazabe abacakara b`ikoranabuhanga ngo rizajye ribajyana aho rishaka cyangwa uri hamwe nanjye mubafashe icyemezo cyo kuribyaza umusaruro?
Kanda hano Nawe uze dufatanye kubyaza umusaruro iri koranabuhanga














