Yagaragaye asomanira n`imbwa ye kugitanda cyo kwa muganga!

0
1446

Uyu ni umugabo witwa Brain wagaragaye mu mashusho yavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga ndetse no mubinyamakuru bitandukanye nyuma yuko yafotowe na Camera zo mubitaro yavurirwagamo uburwayi bw`umutima.

Nkuko bigaragara mumashusho ye; uyu mugabo yagaragaye asomana n`imbwa ye izwi ku izina rya Magnus; basangira ibyo kurya ndetse bakanasinzirira kugitanda kimwe yari arwariyeho.

Mubutumwa bw`uyu mugabo yanyujije kuri Instagram ye;yavuzeko mubyatumye yemererwa kwinjirana imbwaye mubitaro ndetse bakanagerana kugitanda yavurirwagaho kugeza atashye;aruko iyi mbwa yari yarahawe imyitozo y`umwihariko yo gukora imirimo itandukanye.

Abatari bakeya bakaba bakomeje gushima iyimbwa kuko ngo yagize uruhare rukomeye mugufasha uyu mugabo koroherwa vuba ndetse ikaba yaranasetsaga abaganga bavuraga uyu mugabo.

Icyakora ntabyera ngo de; mubyavuzwe kuri iyi nkuru harimo n`abandi babibona ukundi bibaza niba byari bikwiriye ko imbwa yinjira ahavurirwa abantu cyangwase niba idashobora kuba yatera umurwayi ubundi burwayi.

 

Kanda habo urebe iyi video

Kanda hano usome iyi nkuru irambuye  kuri Timesnownews.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here