Yafunguye akabari bibujijwe acibwa amande agera kumayero 4 000

0
839

Murwego rwogukomeza guhangana ndetse nogukumira icyorezo cya coronavirus, mugihugu cy’Ububiligi naho hafashwe ingamba zikakaye zirimo nogufunga utubari.

Nkuko byatangajwe nabimwe mubinyamakuru bikorera muri ikigihugu, abayobozi  b’inzego zibanze ndetse na police yo mugace kitwa Tirlemont baciye akabari gakorera muri ako gace amande agera  kuma yero (Euros) 4 000 bakaziza kurenga kumabwiriza yokudafungura nyamara ko kakabyirengagiza ndetse kakemerera abantu kuhakorera ibirori.




Umuyobozi w’aka karere akaba yarabitangaje  muri aya magambo “Ntitwabikoze kuko bidushimishije ahubwo kuko aringombwa” ibi akaba yabivuze nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe muri ako kabari kaciwe amande.

Ibi byose byabaye nyuma yuko Police yomuri akogace imenyeshejwe ko aka kabari kongeye gukora, hanyuma ijya kwirebera isanga koko uhagarariye ako kabari arikumwe n’abakiriya . Nyuma yoguhatwa ibibazo, aka kabari kahise gacibwa amayero agera kubihumbi bine y’amande ndetse n’igifungo cy’ameze agera kuri atatu.




Umuyobozi w’ako karere akaba yakomeje avugako batazihanganira ibikorwa nkibi kuko bishyira mukaga ubuzima bw’abaturage, ndetse arushaho nogukangurira buri muturage gukomeza kwirinda.

Yabivuze muri ayamagambo ” Twarababuriye bihagije, abateguye, abitabiriye ndetse n’abakiriye ibi birori mugomba gutanga amande angana n’ibihumbi 4 by’amayero ndetse n’igifungo cy’amezi 3; Ati << ibi bibere n’ abandi isomo ko tutazihanganira abica amategeko, ahubwo ibihano biteganywa n’amategeko bizakurikizwa>>





Nkuko ibyo binyamakuru bikomeza bibivuga, ubu abashinzwe umutekano bakaba bakomeje gucungira hafi ako gace ngobakumire nundi ushobora kutubahiriza ingamba zashyizweho zokwirinda icyorezo cya coronavirus.

Tubibutseko ubu nomugihugu cyacu amasaha yashyizweho y’utubari ari ukugeza satatu z’umugoroba kubatuye mumigi ndetse na samoya kubatuye mucyaro.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here