Witinya Kudepoza!! Impamvu 7 zatuma udatinya gusaba akazi washimye

0
2283

Nkuko abatari bakeya badasiba kutugisha inama kumyanya y’`akazi iba yashyizwe ku isoko n’ibigo bitandukanye aho baba bibaza niba batanga ubusabe bwabo, twahisemo kukwegeraniriza impamvu 7 zatuma udatinya gusaba akazi akariko kose mugihe wabonye ushobora kuba wagakora uramutse ugahawe.

Iyo witegereje neza impamvu zitangwa n’aba basaba akazi batiyizeye, usanga akenshi zituruka kubihuha ndetse no kwiheba by’usaba akazi rimwe narimwe bigafatanya n’agahinda ko kumara igihe kinini mubushomeri aho usanga bagira bati<< Aka kazi gafite beneko;ubu turabizi baragatanze;baba badukinisha;N’ubundi ntibazanadusubiza;Ni ukwishakira Views; iki kigo ntikibaho n’ibindi…..Nyamara ugasanga badafata umwanya wabo ngo bagerageze amahirwe kubera impamvu zatanzwe haruguru. Niyo mpamvu twahisemo kubagezaho izi impamvu 7 zikurikira zituma utatinya gusaba akazi washimye kandi wizeye ko wakora uramutse ugahawe:

Impamvu ya 1: Ibukako uwatanze itangazo akeneye abatanga ubusabe maze nawe ube umwe muri bo.

Impamvu ya 2: Ibukako ikintu kibi bashobora kugukorera gusa ari ukutaguha akazi. Ibyo rero ntacyo byagutwara kuko wagerageza n’ahandi.

Impamvu ya 3: Ibukako nubwo waba wumva utujuje ibisabwa byose, ushobora kuba umwiza cyane mabashoboye gusaba ako kazi

Impamvu ya 4: Ibukako uramutse ugize amahirwe yo gukora “Interview”, ushobora kwigiramo byinshi bizagufasha mubindi bizamini uzakora

Impamvu ya 5: Ibukako bizatuma wigirira icyizere cyo gukomeza kugerageza n’ ahandi ubutaha

Impamvu ya 6:Ibukako kugera kurwego rwo gutanga ubusabe bwawe bw’akazi bigaragaza umuntu uzi icyo ashaka kandi afite n’umuhate wo kukigeraho.

Impamvu ya 7: Ibukako mugusaba akazi ushobora kumenya ahari andi mahirwe y’akazi netse ukaba wanamenyana n’abandi muhuje umwuga.

Wicika intege,igihe cyawe kizagera.










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here