Wigeze urota urya inyama?Reba ibisobanuro bitangaje

0
25467

Ushobora kurota urya inyama zonyine, zivanze n’ibindi byokurya, arimbisi, zitukura ndetse rimwe narimwe ukarota urya umuntu cyangwase nawe bakurya.

Nkuko dukomeje kugenda tureberahamwe ibisobanuro by’Inzozi zitandukanye, reba ibisobanuro by’inzozi zikunda kugaragaramo inyama kurusha izindi:




1. Kubona inyama mbisi:  Bivuze indwara ikomeye ushobora guhura nayo.

2. Kubona inyama zitetse: bikwereka gukira indwara ikomeye cyangwa kurangira kw’ibibazo bikomeye warufite.




3. Kubona Inyama z’ibiguruka: Bigaragaza ibihe byiza ariko bishobora gukurikirwa n’ibyago bikomeye.

4. Kurya inyama: icyaha  cyatewe n’amagambo yo guhubuka utatekerejeho.




5. Kubona inyama nyinshi: Ikimenyetso cyo gutera imbere mumikorere

6. Kurota ukata inyama: Impinduka nziza kandi zihuse z’ubuzima ubayemo.




7. Kugura inyama:  Inyungu zibyo ukora zigiye kwiyongera ariko n’ibizakwaka amafaranga bizaba byinshi.

8. Kugura inyama zangiritse: Ikimenyetso cy’uko ushobora kuba ugiye kuvugwa nabi.




9.Kugura inyama mbisi: Ushobora kuzabona ubufasha kunshuti zawe.

10. Kubona inyama z’intama n’izinka: Ushobora kuzahura n’ibibazo mumiryango




11. Kubona inyama z’ingurube: Ushobora kuba ugiye kugera kubukire utatekerezaga.

12. Kurota urya inyama zawe (ntizikunda kubaho): Iyo uzirota akennye aba ashobora gukira vuba, yaba ari umukire akaba ashobora kuba agiye gukena, yaba ari umugore akaba ashobora kugwa mubusambanyi.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here