Nkuko bimaze iminsi bivugwa kubitangaza makuru bitandukanye cyane cyane mubiganiro itsinda rya Vestine na Dorcas ryagiranye n`abanyamakuru;Iritsinda ryamaze gusohora indirimbo nziza cyane yitwa ISAHA kuburyo abatari bakeya kumbuga nkoranyambaga barimo kwemezako yaba ari impano iritsinda ry`abaririmbyi ryageneye abarikunda.
Iyi ndidrimbo ikaba igizwe n`amagambo meza akurikira:
Umva mwana wanjye; Ndi Uwiteka Imana yawe
Nagambiriye kuza aho uri; Nkagukuramo uwo mwambaro w`ibizinga
Wambitswe n`ibihe maze ukirabura; ( ukamera nk`udafite ingingo imurengera) X2
(Kuko wanyiringiye ukaguma kumunara ukandindira ) X2
Kuramo uwo mwambaro w`igisuzuguriro; Isaha yo gukora kwanjye yageze;
(Nguhaye kubiba ukanasarura ) X2
Itabaza ryawe sinatuma rizima;Nubwo maze iminsi mbonako hari abifuza ko uguma mu icuraburindi ry`umwijima.
(Nzakomeza ibikingi by`amarembo yawe; Nzakurinda gukora n`isoni maze ngufubike nkurinde imbeho)X2
(Kuko wanyiringiye ukaguma kumunara ukandindira ) X2
(Kuramo uwo mwambaro w`igisuzuguriro; Isaha yo gukora kwanjye yageze;
(Nguhaye kubiba ukanasarura ) X2
Kanda hano urebe Video y`iyi ndirmbo