Urukundo nyarukundo: Ibintu 10 ukwiriye kumenya

0
6848

Abantu batari bakeya bahora bifuza gukundwa kandi urukundo nyarukundo ndetse urwo dukunda kwita “uruzira uburyarya”. Nyamara usanga abatari bakeya barwibeshyaho ndetse bakarwitiranya kuburyo bashobora nokutamenyako barubonye!

Muri iyi nkuru, twaguteguriye ibintu 10 ugomba kumenya kurukundo nyarukundo byagufasha kuryoherwa nogukunda ndetse no gukundwa.




1. Urukundo nyarukundo ntirusobanura kubona umuntu umeze nkawe 100%!




Mugihe ushaka umukunzi ntukwiriye kwishyiramo ko uzabona umeze nkawe burundu, ukunda ibyo ukunda, usoma ibitabo nkibyo usoma, ukunda ikipe nkiyawe, mbese umeze nkaho ariwowe wakabili! Ariko nawe ntukwiriye kureka imiterere yawe n’imico ngo wige iye. Nibyiza gukomeza kuba wowe ubwawe, bizarushaho kumushimisha nokwiga kubana n’imico itandukanye n’iye!




2. Kwikunda niyo nzira yogukunda undi by’Ukuri.




Kubanza kwikunda, kwisobanukirwa,  kwiyakira ndetse nokumenya icyo ushaka mubuzima ni ingenzi mugutanga urukundo nyarwo, kuko uburyo ukemura ibibazo byawe ni inkunga ikomeye mugukemura n’ibyabandi. Ibyo bizashimisha umukunzi wawe kuko azakubonamo umuntu w’umumaro.

3. Gukunda by’Ukuri si ugusaba ibirenze




Niba umukunzi wawe agukunda by’ukuri, ntiyakagombye kuguha amategeko menshi yokugenderaho cyangwa ngo wowe umusabe guhinduka uwo atariwe niba koko umukunda.

Nibyiza ko mukomeza gukundana nkuko mwamenyanye kandi buri wese akabyubahira mugenzi we.

4. Urukundo nyarukundo rukwemerera kuba wowe ubwawe.




Kwiyereka umukunzi wawe uko uri bikunda kugora benshi, ariko ningombwa cyane murukundo. Kumwiyereka utishyizeho ibirungo, ufite imisatsi karemano, mugitondo utarajya gukaraba, igihe warwaye ibicurane n’ibindi, ntabwo biteye isoni ahubwo ibi byose ni ibihe byiza aba abonye byo kukwitaho nokukwereka urukundo.

5. Urukundo nyarwo rurizana




Niba wibaza ibibazo binyuranye kumukunzi wawe, ugahora wibaza niba ariwe mwagombaga gukundana, ukibaza uko urukundo rwanyu ruzagenda muminsi iza, shishoza ushobora kuba utamukunda.

Iyo umukunda by’ukuri, wumva unyuzwe nokubana nawe, ndetse nogukorana nawe kugirango ugere kundoto z’ubuzima bwawe.

6. Kugirango ukundwe urasabwa gukunda




Ntukwiriye kubwira umukunzi wawe ko umukunda gusa igihe yagukoreye ikintu cyiza. Ningombwa kumukunda mubihe byose kabone nigihe yakoze ikosa, kuko iyo umukunze nawe agukunda kurutaho.

7. Urukundo nyarukundo rugomba kubamo ubucuti.




Nibyiza kugirana ubucuti n’umukunzi wawe kugera kurwego rwokubasha kuganira, gukina ndetse no kwishimana muburyo butandukanye. Ibi nabyo birushaho gushyigikira urukundo nyarukundo




8. Urukundo nyarukundo ntirushira




Iyo ukunda umuntu by’ukuri, ibibazo muhura nabyo birushaho kubakomeza aho kubatandukanya, mukishimira kubibonera umuti muri hamwe.




9. Urukundo nyarukumdo ni ukwiyemeza.




Iyo ukunda umuntu by’Ukuri, ntukenera kumarana igihe n’undi utariwe. Uhora wishimira guharira umukunzi wawe igihe cyawe cyose.




10. Uragomba gukunda kubaho

Ibukako ugomba gukunda ubuzima nokubwishimira kugirango ubone uko utanga kandi wakire n’urukundo.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here