Urugendo rudasanzwe abakomoka mu murenge wa Kibangu -Muhanga baba hanze yawo bagiriye Ku ivuko.

0
1457

Ni nyuma y’igihe gito abakomoka, ababaye, abakoreye ndetse n’inshuti z’umurenge wa Kibangu mukarere ka Muhanga intara y’amajyepfo ariko bakaba babarizwa mubice bitandukanye by’igihugu, bashyizeho urubuga bahuriraho n’abakiba muri uyu murenge, hagamijwe kungurana ibitekerezo byabateza imbere ubwabo ndetse bagahuza n’amaboko mukuzamura umurenge bavukamo.




Aha akaba arinaho bagiriye igitekerezo cyo gusubiza amaso inyuma bakajya kureba uko ku ivuko bamerewe doreko harimo n’abatahaherukaga kubera imirimo n’inshingano zitandukanye  bakorera hirya nohino mugihugu.

Iki gitekerezo nticyatinze gushyirwa mubikorwa kuko kuri uyu wagatandatu taliki ya 7 Werurwe 2020 muma saha yambere ya saasita abanyakibangu batari bakeya mungeri zose bari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Muhanga  ndetse n’umuyobozi mukuru w’ako karere  basesekaye mumurenge wa Kibangu aho bakiriwe n’umubare munini w’abaturage basanzwe baba aho i Kibangu.

Bamaze gusesekara i Kibangu

Koko ururugendo rwari rukenewe!

Uru rugendo rukaba rwaranzwe n’ibikorwa bitandukaye birimo gufatanya umuganda aho abanyakibangu bashoboye gusana igice cy’umuhanda wari warangiritse, umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abanyakibangu bahaba ubungubu ndetse n’ikipe  y’ababa mubindi bice by’igihugu, umukino ukaba waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku ubusa.

Mugikorwa cy’umuganda

Kukibuga cy’umupira

Mubiganiro byahuje impande zombi ndetse n’ubuyobozi bw’ akarere, ubuyobozi bw’umurenge wa Kibangu bwasangije abari baraho ubuzima rusange bw’umurenge ndetse n’ibibazo umurenge wa Kibangu ufite birimo kutagira amacumbi n’ubwiherero kuri bamwe, abana bacikiriza amashuri, kutagira amashanyarazi  n’ibindi bitandukanye.

Bungurana ibitekerezo
Umuyobozi w’akarere atanga impanuro

Nyuma y’uko bamwe mubavuka i Kibangu batanze ibitekerezo binyuranye mugushaka ibisubizo, kuri ibyobibazo, umuyobozi w’akarere ka Muhanga yijeje uyu murenge gukomeza ubufatanye ariko akomeza ashimangira umuco wokwishakamo ibisubizo byoguteza imbere umurenge.

Tubibutse ko uyu murenge utigeze ugira aho uhurira n’imiyoboro y’igihugu y’amashanyarazi uretse gusa agace gatoya gakoresha urugomero rutoya ruzwi nka Micro centrale Hydroelectrique/ micro Hydropower plant rwubatswe n’umupadiri w’umubirigi waruzwi ku izina rya Bourguet.

Uru rugendo rukaba rwasojwe n’igikorwa cy’ubusabane, aho abavuka i Kibangu n’inshuti z’uwo murenge basangiye kubyera ku ivuko bishimira uko umunsi wabo wagenze neza ndetse banemezako kizaba igikorwa gihoraho.

Tubibutseko umurenge wa Kibangu ari umwe mumirenge 12 igize akarere ka Muhanga muntara y’amajyepfo, ukagira umwihariko wo kuzengurukwa n’ urunana rw’imisozi ya Ndiza ndetse ukanakora kugice kimwe cy’akarere ka Ngororero muntara y’iburengera zuba.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here