Ushobora kuba utarigeze umenye ibijyanye n’ibyorezo bindi byanyeganyeje isi, bikica abatari bakeya, bigakubita hasi ubukungu bw’isi ndetse bigatuma benshi batekerezako isi yaba igeze kumusozo!
Muri iyi nkuru, twaguteguriye 20 muri ibyo byorezo ndetse n’igihe byabereyeho:
1. CIRCA
Iki ni icyorezo cyabayeho mumyaka 3 000 mbere ya Yesu ubu kikaba kimaze imyaka hafi 5 000 cyanditse amateka. Nkuko bigaragazwa n’abashakashatsi, iki cyorezo cyarimbuye abatabarika, ibice binyuranye by’ubushinwa biribagirana burundu kuburyo ibice by’imibiri yabo cyishe yagiye isangwa mubisigazwa by’amazu yasibanganye.
2. Icyorezo kitiriwe umujyi wa Athens
Iki cyorezo cyabayeho mumyaka 450 mbere ya Yesu, nyuma gato y’intambara hagati ya Athenes na Sparta. Abantu barenga 100 000 bakaba barahatakarije ubuzima mumyaka 5 cyamaze nyuma yo kuribwa umutwe bikomeye, kubyimba no gutukura amaso, kubyimba umuhogo, ururimi ndetse no kunanirwa guhumeka neza kubanduye iyi ndwara.
3. Icyorezo cya Antonio
Iki ni icyorezo cyabayeho i Roma hagati y’umwaka wa 165 kugeza 180 nyuma ya Yesu. Abanyamateka bavugako cyageze i Roma kizanywe n’ingabo za Roma ubwozagarukaga zivuye gutsinda intambara mubindi bihugu binyuranye.
Amateka akavugako abarenga Miliyoni 5 mubwami bw’Aba Romani bapfuye ndetse iyindwara ikaba intandaro yokurangira kw’igihe cyiswe icy’amahoro ya Roma (27 mbere ya Yesu- 180 Nyuma ya Yesu)
4. Icyorezo cya Cyprian
Iki cyorezo cyabayeho muri 250-271 nyuma ya Yesu, kikaba cyaritiriwe mutagatifi Cypriane kuko yavugaga ko aricyo mperuka. Kikaba cyarishe abarenga 5 000 umunsi umwe mumugi wa Roma.
5. Icyorezo cya Justinian
Iki cyorezo cyabayeho muri 541-542 kikaba cyaritiriwe Justinian umwami w’ubwami bwa Bizantine (uduce twarimo na Turukiya y’ubu) icyakora akaza kuyirokoka. Bivugwako iki cyorezo cyaje kuba intandaro yokugwa kw’ ubuwami. Abarenga 10% by’abari batuye isi bakaba baratakaje ubuzima.
6. Urupfu rw’umukara
Icyi ni icyorezo cyabayeho hagati y’imyaka ya 1446-1353, kikaba cyarakomotse muri Aziya kigafata uburayi aho binavugwako abarenga icyakabili cy’abaturage b’uburayi icyogihe bapfuye.
7. Icyorezo Cocoliztili
Iki ni icyorezo cyabayeho hagati y’imyaka 1545 na 1548, kikaba cyarahitanye abarenga Miliyoni 15 mugihugu cya Mexico ndetse na Amerika yohagati.
Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje, iyi ndwara yatewe na Salmonella, imwe muri bagiteri zikomeje gutera isi ibibazo.
8. Icyorezo kitiriwe America
Iki ni icyorezo cyabayeho mukinyejana cya 16 kikaba cyarageze muri Amerika kijyanywe n’abanyaburayi bavugagako bagiye kuvumbura Amerika! Bikaba bivugwako abarenga 90% by’abasangwa butaka ba America bahitanywe n’iki cyago.
Iki cyago kandi kikaba cyarafashije cyane abanyaburayi kumaraho ubwami bwa Inca na Aztec nokwigarurira America.
9. Icyorezo cya London (Londre)
Iki cyorezo kitiriwe umugi was London. cyabayeho mu mwaka wa 1665 kugeza 1666 Kungoma y’umwami Charles II, aho abasaga 100 000 bahitanywe n’iyi ndwara.
10. Icyorezo cya Marseille
Iki cyorezo kitiriwe imugi wa Marselle, cyabayeho mumyaka ya 1720-1723 aho ubwato bwari bwarashyizwe mukato muburasirazuba bwa mediterane bwinjiraga mumugi wa Marseille maze bukanduza abahatuye.
Mumyaka itatu abarenga 100 000 bari bamaze gupfa ndetse 30% by’abaturage ba Marselle baribagirana.
11. Icyorezo cy’Uburusiya (1770-1772)
Iki cyorezo nacyo cyateye ibibazo byinshi mugihugu cy’uburusiya abarenga 100 000 babura ubuzima bwabo.
12. Yellow fever /Fievre jaune yitiriwe Philadelphia
Iyi ndwara yagaragaye mumwaka w’1793 aho abantu barenga 5 000 bishwe n’iyi ndwara muri uyu mugi arinawo wari umurwa mukuru wa Amerika icyo gihe. Kubera imyumvire itariyo y’aboyobozi bicyo gihe, abirabura bakomokaga muri Afurika nibo bahabwaga inshingano zokwita kubarwayi kuko bakekagako bo badafatwa n’iyi ndwara.
13. Icyorezo cy’ Ibicurane (Ku isi yose)
Iyindwara yabayeho mumyaka ya 1889-1890, irakwirakwira cyane aho byayitwaye gusa ibyumweru 5 mukwica abagera kuri Miliyoni nyamara ingendo z’indege zari zitaranabaho nkuko tuzibona ubu.
14. Icyorezo cya Polio y’abanyamerika
Aha hari mumwaka w’1916 ubwo iki cyorezo cyibasiraga abanyamerika bagera 27 000 ndetse ikanahitana abagera Ku 6 000 Biganjemo abana. Nubwo hari abayikize, abatari bakeya basigaranye ubumuga budakira.
Iyi ndwara yakomeje guca ibintu kugeza ubwo habonetse urukingo rwayo mu mwaka w’1954, ikaba iheruka kuvugwa cyane mumwaka w’1979 nubundi muri iki gihugu cya America.
15. Ibicurane bya Espanye
Iki ni icyorezo cyabonetse mumwaka w’1918-1920 kigera kubantu bagera kuri Miliyoni 500 ndetse abagera kuri Miliyoni 100 batakaza ubuzima. Iyindwara ikaba yaratijwe umurindi n’ingendo z’abasilikare, imirire mibi ndetse n’ibihe bigoye byatewe n’intanbara yambere y’isi.
16. Ibicurane bya Aziya
Iki cyorezo cyahitanye abatari bakeya mumwaka w’1957-1958 ikaba yarakomotse mugihugu cy’ubushinwa, ikomoka kubigurika ikaba yarishe abarenga Miliyoni imwe ku isi yose harimo ibigumbi 116 byo muri Amerika gusa.
17. Icyorezo cya Sida
Iki cyorezo cyamenyekanye mumwaka w’1981 ariko nanubu kikaba gikomeje kwibasira abatari bake. Iki cyorezo kikaba cyaratewe na virus yitwa HIV ifite inkomoko mubwoko bw’inguge ikaba yaraje kwinjira mumuntu mumwaka w’1920 muri Afurika y’iburengera zuba.
Kugeza uyumunsi, 64% by’abantu Miliyoni 40 z’ababana n’ubwandu bakaba babarizwa munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Nubwo ntamuti cyangwa urukingo iyindwara irabona, guhera mumwaka w’1990, hariho imiti igabanya ubukana ndetse uwayifashe akaba ashobora kubaho ubuzima bwe busanzwe.
18. Ibicurane N1H1
Iyindwara yajegeje isi mumyaka ya 2009-2010 yakomotse mugihugu cya Mexico ikwira isi yose, kuburyo abagera kuri Miliyari 1.4 banduye iki cyorezo ndetse 575 000 bicwa n’iki cyorezo nkuko byatangajwe n’ ikigo CDC .
19. Ebola y’Afurika y’uburengerazuba
Iki cyorezo cyaciye ibintu mumyaka ya 2014-2016 aho abantu 28,600 bafashwe nayo ndetse abagera kubihumbi 11,325 bitaba Imana.
Umurwayi wambere akaba yarabonetse mugihugu cya Guinea mbere yuko ikwirakwira mubihugu binyuranye bya Afurika ndetse na America.
Icyakora bikaba bivugwako iyindwara yari yarigeze kugaragara muri Congo mumwaka w’1976
20. Virusi ya ZIKA
Iki ni icyorezo giheruka kugaragara mumwaka w’2015 kugeza ubu, mubihugu bya Amerika yohagati ndetse na Amerika yepfo.
Nubwo iki cyorezo kitareba muri rusange abantu bakuru cyangwa abana bamaze kuvuka, gishobora gufata abana bakiri munda kikangiza ingingo zabo zitandukanye bakavukana ubumuga.