Umwanya w’Umushoferi at COPEDU PLC | Kigali :Deadline: 12-01-2024

0
2588

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha ababyifuza gupiganira umwanya w’umushoferi.

Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Permi ya Category A na B;
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
  • Kuba yararangije amashuri yisumbuye (byaba ari akarusho);
  • Kuba afite uburambe bw’umwaka umwe (1) mu gutwara ibinyabiziga;
  • Kuba abasha kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda, aramutse azi izindi ndimi byaba ari akarusho.


Dosiye isaba akazi igomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa COPEDU Plc;
  • Umwirondoro w’usaba akazi (CV);
  • Kopi y’irangamuntu n’iy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga A na B;
  • Ibyemezo by’aho yakoze mbere.

Icyitonderwa: Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze ku cyicaro gikuru cya COPEDU Plc cyangwa ikoherezwa kuri adresse e-mail ya hr-recruitment@copeduplc.rw bitarenze taliki ya 12/01/2024. 

Bikorewe i Kigali, ku wa 5/1/2024

MUYANGO Raïssa

Umuyobozi Mukuru












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here