Umwanya w’akazi mu mushinga IHURIRO UCOCARU ku bantu bize Agronomy (Deadline:18/08/2021)

0
1684

ITANGAZO RY’AKAZI

I. IRIBURIRO 

Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi ba kawa (UCOCARU) rikorera mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagali ka Mukoto, Umudugudu wa Buvumo ryatangiye mu 2007 rikaba rifite ubuzima gatozi No/RCA /0276/2016. Ihuriro rigizwe n’amakoperative 16 afite abanyamuryango 2,186 abagabo 1,536 n’abagore 650. Intego rusange y’ihuriro ni uguteza imbere ubuhinzi bwa kawa no kongera umusaruro.

Ihuriro UCOCARU ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane n’iterambere ukomoka mu gihugu cya Suwede Vi Agroforestry iri gushyira mu bikorwa umushinga ugamije: “Guteza imbere imibereho y’abahinzi ba kawa binyuze mu buhinzi burambye bw’ikawa mu karere ka Rulindo”. Ni muri urwo rwego UCOCARU yifuza gutanga akazi ku mwanya w’umugoronome.

II. IBYO AGOMBA KUBA YUJUJE:

  • Kuba ari umunyarwanda,
  • Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire afite n’icyemezo kibigaragaza gitangwa na RIB,
  • Kuba afite amashuri atandatu yisumbuye mu bijyanye n’ubuhinzi (A2 Agriculture),
  • Kuba afite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga (Categorie A),
  • Kuba azi kuvuga no kwandika neza ururimi rw’icyongereza,
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 4,
  • Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma,
  • Urupapuro rwa muganga wemewe rugaragaza ko nta burwayi bukomeye afite bwamubuza gukora akazi,
  • Kuba yemera gutura aho akazi gaherereye,
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.

Abifuza uyu mwanya basabwe kugeza ibyangombwa byavuzwe haruguru ku biro by’Ihuriro UCOCARU biherereye mu karere ka Rulindo bitarenze kuwa gatanu taliki ya 18 Kanama 2021 mbere ya saa sita. Abemerewe gukora ikizamini bazamenyeshwa itariki.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nomero ya telefoni 0785775453 mu masaha y’akazi.

 Bikorewe I Rulindo, kuwa 10/08/2021

MURENZI Straton

Perezida w’Ihuriro UCOCARU










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here