Umwalimu Sacco watangaje ko Serivise za “Mobile Banking & App” zongeye gufungurwa

0
835

Nyuma yuko Koperative Umwalimu SACCO yijeje abanyamuryango bayo ko hari icyizere cyo kuba hakongera gufungurwa serivise zimwe nazimwe zari zafunzwe kubera imirimo yo kuvugurura ikoranabuhanga; ibicishihe kurubuga rwayo rwa Tweeter yamaze gutangaza ko Mobile Banking & App ubu zamaze gusubira kumurongo ndetse na  credit line nayo ikaba ifunguye.

Bakaba babivuze muri aya magambo “Banyamuryango, Turabamenyesha ko “Mobile Banking & App” ubu zasubiyeho,”credit line” na yo irafunguye,mushobora kubikoresha nta mbogamizi. Tuzabamenyesha igihe izindi nguzanyo zizafungurirwa. Tubashimiye ukwihangana n’ubufatanye mwatugaragarije mu gihe izi serivisi zari zifunze”










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here