Umwalimu Sacco wahumurije abanyamuryango bawo bakomeje kubangamirwa n`ihagarikwa rya mobile banking & app byawo

0
3319

Nyuma yuko Umwalimu Sacco umenyesheje abanyamuryango bawo ibyo guhagarikwa kwa serivisi za mobile banking & app kubera imirimo yo kuvugurura ikoranabuhanga; abanyamuryango batandukanye bifashishije urukuta rwa Tweeter rw`Umwalimu Sacco bakomeje kwerekana ko babangamiwe n`ihagarikwa ry`izi serivise kuko ziri muzaboroherezaga muburyo butandukanye bakeneragamo iyi koperative yabo doreko bavugako hari nabo usanga batuye kure y`amashami y`iyi Koperative kuburyo bitabazaga ubu buryo bw`ikoranabuhanga.

Ubicishije kurukuta rwawo rwa tweeter; Umwalimu Sacco ukaba wahumurije aba banyamuryango ubizezako iki kibazo kizakemuka vuba ndete ko bizeyeko kitararenza iki cyumweru.

Bagize bati”Banyamuryango beza, Mutwihanganire rwose ku kibazo cya mobile banking & app twahagaritse mu cyumweru gishize kubera amavugurura ya system turi gukora.Turi gukora ibishoboka byose kugira ngo icyo gikorwa kirangire bitarenze iki cyumweru,kandi dufite icyizere ko bizakunda.Murakoze!”

Kanda hano usome iri tangazo kuri Tweeter y`Umwalimu Sacco










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here