Umva igihe bigusaba ngo ufate icyemezo cyo kwimariramo uwo ukunda

0
1060

Muby’ukuri gukunda ntawe bitabaho ariko nanone ntibitubaho muburyo bumwe twese. Mugihe hari abahura bagahita bishimirana ndetse bagahita binjira no murukundo, hari abandi bahitamo kubanza kumarana igihe runaka umwe yiga kuwundi maze bakazinjira murukundo nyuma!




Muri iyi nkuru, turasubiza ikibazo kibazango ” Hakenewe igihe kingana iki ngo wimarire muwo ukunda?”

Nkuko bivugwa n’abahanga mumitekerereza ya muntu, urukundo nyarwo dutangira kurugaragaza bwambere mugihe cy’ubwana cyangwa ubugimbi/ubwangavu kuko muri ibyo bihe byombi tutabasha guhisha amarangamutima yacu. Urwo rukundo ruba rufite imbaraga kandi ari rwinshi rwose!

Nubwo urwo rukundo rushobora kuramba, ariko akenshi ntirumara kabili, rurazima rugaha umwanya urundi rukundo. Icyakora ntirukwiriye gusuzugurwa kuko akenshi rutegurira urukundo rw’abantu bakuru!

Urukundo rw’ikibatsi

Uru nirwarukundo rudatinya kukuzonga ako kanya ukibona umuntu bwambere.Muby’ukuri rushobora kubuza amahoro umuntu uwo ariwe wese rutitaye kumyaka afite, icyakora rukaba rwibanda kubakiri batoya ndetse n’abantu bagira umutima woroshye unyurwa vuba.




Nubwo uru rukundo rushobora kuvamo ikintu gifatika ariko akenshi narwo ntirurama. Icyakora  mugihe gito rumara ruba rwuzuyemo amaranga mutima ndetse n’ibikorwa byinshi mbese rumeze nk’urusaku rw’inkuba!! Niwibuka neza urasanga nawe byarakubayeho kuko akenshi ikigihe ntikijya kibagirana mubuzima!

Ni igihe kingana iki gikenewe ngo ubucuti busanzwe buvemo urukundo ?

Bijya bibaho cyane ko  nyuma y’amezi cyangwa imyaka runaka wakunda umuntu mwari mumaranye igihe muri inshuti zisanzwe.Ibi rero ni amahirwe akomeye kuko urwo rukundo ruba rufite umusingi ukomeye kandi nimugihe muba mwaramaze kumenyana no gushimana bityo murarambana.

Mubanze mumenyane mbere yuko mukundana.

Nubwo twabonyeko hari bakeya  bakundana bagihura kandi bikabahira, ariko nanone ntibigira uko bisa kubanza gufata igihe gihagije cyo kwiganaho mukabona kwinjira murukundo kabone nubwo bishobora kubafata ibyumweru cyangwa amezi.

Twibukiranye ko mu Rwanda rwo hambere ndetse nomubihugu bimwe nabimwe usanga baha agaciro kubanza kumenyana kuburyo usanga ababyeyi aribo bahitiramo abana babo abakunzi bazabana kuko baba bazi imico y’uwo muryango neza.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here