Umva ibivugwa kumajyane yo mudusashe (Tea-Bag)

0
1096

Bakunzi b’amarebe.com, ntawuyobewe ko amajyane yo mudusashi amenyerewe Ku izina rya Tibage (Tea-BAG) agaragara neza kumeza ndetse tukaba tutatinya kuvugako ari amasirimu rwose.




Arikose waba warumvise ibivugwa kuri iki cyayi?

Nkuko byatangajwe mukinyamakuru ACS Environmental Science & Technology n’abashakashatsi bomuri kaminuza ya McGill (Canada), agakombe kamwe (itasi) k’icyayi giteguwe mugasashi, kaba karimo uduce duto cyane kandi twinshi twa plastique  kuburyo bavugako tugera nomuri miliyari 11.6.

Hagendewe kubyo aba bashakashatsi bagaragaza, iki cyayi kibitswe muri ububuryo gishyirwa kurutonde rumwe n’amazi yomumacupa, ndetse n’imyunyu imwe n’imwe yo kumeza.

Nubwo kugeza ubu ntangaruka z’utu dusashi kumubiri w’umuntu zemejwe n’umuryango mpuzamahanga wita kubuzima, nyamara abo bashakashatsi bakomeje bavugako utwo duce duto twa plastique tugenda twiyongera mumubili tugashobora kuzatera ikibazo.

Akaba arinaho bahera batanga inama yokuba wagura icyayi kibitswe mubundi buryo ahokuba mu dusashi ndetse ukanagitegura mumazi yashyushye kugeza nibura kubushyuhe bwa degere 95 (yabize).

Tubifurije ubuzima buzira umuze.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here