Umutingito udasanzwe wabaye muri Turikiya (Turkey) watumye abaturage batemererwa kuva mumazu yabo bitunguranye!

0
912

Kuri uyu wa gatanu, umutingito ufite uburemere bwa 6.8 ku gipimo cya Richter, wibasiye igihugu cya Turukiya ndetse n’ibirwa byo mu Bugereki, bituma hapfa abantu benshi.

Nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe ubutabazi muri Turkiya AFAD, abantu bane barapfuye abandi 152 barakomereka cyane mu mujyi wa Esmirna wo muri Turukiya nyuma y’umutingito wabaye ku isaha ya saa 11:51 ya GMT.

Kubera uyu mutingito ukomeye cyane, ibiro byinshi bya leta ndetse n’abikorera byasenyutse  muri uyu mujyi wa gatatu mubunini kandi ukomeye muri Turukiya.

Ikigo cy’ibinyabuzima cy’ibihugu by’i Burayi na Mediterane cyatangaje ko umutingito wari ufite ubukana bwa 8.9 hamwe n’undi mutingito waruri kuri kilometero 13 mu majyaruguru ya Samos. Serivisi ishinzwe ubutunzi ndetse n’ubutabazi muri Amerika yo ikaba yatangaje ko uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7.0.

Amashusho ku mbuga nkoranyambaga yerekanye urugero rw’ibyangijwe n’umutingito, hamwe n’amashusho y’umwuzure waturutse i Saferihisar mu ntara ya Izmir.

Abaturage bakaba basabwe kuguma mu ngo zabo mugiheb Ibikorwa by’ubutabazi bikomeje gukora kugirango bite kuabarokotse.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here