Umusilamu Mohamed Salah akaba n`igihangange mumupira w`amaguru yavugishije benshi kubera kwishimira umunsi mukuru wa Noheli!

0
1373

Mohamed Salah Hamed Mahrous Ghaly uzwi kumazina ya Mo Salah akaba Igihangange muri Ruhago ndetse kuri ubu akaba akinira ikipe ya Liverpool  akanaba captain w`ikipe y`umupira w`amaguru  y`igihugu cya Misili, akomeje kuvugisha abatari bake kumbuga nkoranyambaga zirimo Tweeter; Facebook n`izindi.

Ibi bikaba byatewe n`ifoto nziza cyane arikumwe n`umuryango we bishimira umunsi wa Noheli yashyize kurukuta rwe rwa Tweeter mugihe bizwiko iki gihangange gisanzwe kibarizwa mu idini ya Isilamu aho bo batizihiza uyu munsi.

Nkuko bigaragara kumbuga nkoranya mbaga zitandukanye, bamwe bakaba bagiye bagaragaza amaranga mutima amushyigikira avugako idini ritakagombye kubera umuntu inzitizi yo kwishima naho abandi nabo bati ntibyari bikwiriye ndetse ntibanatinye kuvuga ko ashobora kuba adasobanukiwe neza iby`idini rye rya Isilamu.

Wowe ubibona ute?










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here