Umurwayi wambere wa Coronavirus mu Rwanda yabonetse

0
944

Ibinyujije kurukuta rwayo rwa Tweeter, Ministeri y’ubuzima murwanda imaze kwemezako umurwayi wambere wa coronavirus yamaze kuboneka.




Uyu akaba ari umuhinde waje mu Rwanda aturutse i Mumbayi taliki ya 8/03/2020. Nkuko iyi Ministeri yabivuze, uyu muhinde ntabimenyetso yagaragazaga ubwo yageraga mu Rwanda, icyakora akaba yarahise yishyikiriza abaganga ngo asuzumwe, akaba rero yarasanganywe iyi ndwara ku italiki ya 13/03/2020 nyuma yogukorerwa ibizamini.

Ministeri y’ubuzima ikaba itangazako uyumurwayi yahise ashyirwa ahe wenyine ngo akomeze yitabweho icyakora ikanavugako ameze neza.




Inzego z’ubuzima zikaba zikomeza gukangurira abanyarwanda gukomeza gushyira mubikorwa ingamba zokwirinda iki cyorezo mugihe hakomeje gukurikiranwa aho uyumurwayi yanyuze hose ngobarebeko  ntawundi yaba yaranduje.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here