Umukozi ushinzwe kwakira abagana SACCO  (Customer Care)muri SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU): Deadline: 30/10/2023

0
1198

ITANGAZO RY’AKAZI

Ubuyobozi bwa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI (SACCODUMU) Koperative yo kuzigama no kugurizanya, iherereye mu karere ka RUTSIRO, Umurenge wa MUSHUBATI burifuza gutanga akazi ku   mwanya w’Umukozi ushinzwe kwakira abagana SACCO  (Customer Care).
Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba ari :
1) Umunyarwanda
2) Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire
3) Kuba ntamiziro afite
4) Kuba yarize ibijyanye n’ibaruramari cyangwa amasomo bijyanye
5) Aramutse afite ubunararibonye mu bijyanye nuwo mwanya byaba ari akarusho


IBISABWA KUBIFUZA GUPIGANIRA UWO MWANYA
1. Ibaruwa yandikiwe Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI
2. Umwirondoro wuzuye (CV)
3. Fotokopi ya Diplôme notifié
4. Fotokopi y’irangamuntu
5. Icyemezo cy’uko uri ingaragu cyangwa washyingiwe
6. Kubakoze indi mirimo ahandi kuzana icyemezo cy’Umukoresha we wanyuma.
7. Kugaragaza abantu batatu(3) bakuzi neza
Dosiye isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku kicaro cya SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI bitarenze tariki ya 30/10/2023 inyujijwe kuri email : saccodumu88@gmail.com
Urutonde rw’abemerewe gukora ikizamini muzarusanga kuri email yaburi muntu.

Ikizamini kizakorwa tariki ya 02/11/2023 saa tatu (09h00) za mu gitondo.

Bikorewe i Mushubati, kuwa 23 Ukwakira 2023

KAGEMANA Naphtal
Perezida wa SACCO DUFITUMURAVA MUSHUBATI

Kanda hano urebe iri tangazo ry`umwimerere












LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here