Umucungamutungo wa Cooperative Nyagatare Investment Cooperative (NIC) :Deadline: 31-01-2023

0
1733

NYAGATARE INVESTMENT COOPERATIVE

NYAGATARE DISTRICT

RCA/0497/2013

TEL 0788480408

ITANGAZO  RY’AKAZI – UMUCUNGAMUTUNGO WA COOPERATIVE.

Nyagatare Investment  Cooperative  ni cooperative igamije guteza imbere ibikorwa by’iterambere mukare ka Nyagatare, ikorera mukarere ka NYAGATARE, Umurenge wa NYAGATARE, akagali ka BARIJA.

Nyagatare Investment  Cooperative  ifite ikerekezo cyo cyo kuba cooperative y’intangarugero mungeri zose no guteza imbere ibikorwa by’ishoramali hagamijwe imibereho myiza y’abanyamuryango.

Nyagatare Investment  Cooperative  irashaka gutanga akazi kumwanya w’umucungamutungo wa cooperative ufite uburambe kandi afite ubushobozi bwo kuyigeza kucyerecyezo yiyemeje; Umucungamutungo wa cooperative azakorera mukarere ka  NYAGATARE, Umurenge wa NYAGATARE.





Inshingano z’umucungamutungo:

  • Guhuza ibikorwa bya cooperative;
  • Gutegura igenamigambi rya cooperative akarishyikiraza committee  nyobozi ya cooperative no kurishyira mubikorwa;
  • Gutegura gahunda z’ibikorwa (z’umwaka, igihembwe, ukwezi n’icyumweru) za cooperative no kuzishyuramibikorwa.
  • Gutegura ingengo y’imali ya cooperative no gukurikirana ishyirwa mubikorwa ryayo;
  • Gushyiraho uburyo bunoze bw’imicungire y’umutungo wa cooperative,
  • Gucunga umutungo wa coopetative muburyo buboneye.
  • Gutegura inyandiko ngengamikorere (Manuel de procedures de gestion) ya cooperative no gukurikirana iyubahirizwa ryayo;
  • Gukora ibaruramali rya cooperative igihe hataraboneka umucungamali wihariye.
  • Gushyiraho uburyo bwo gukurukirana ibikorwa bya cooperative no gukurikirana uko bwubahirizwa.
  • Gushyiraho ingamba zihamye zo kongera umusaruro w’umuceri no gukurikirana uko  zubahirizwa.
  • Gushyiraho ingamba zihamye zo kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango (Kubatoza kuzigama, kubashakira aho babona inguzanyo zihendutse, ubwishingizi bwo kwivuza, kubashakira uburyo bwo kwishyura minerval z’abana etc).
  • Gushyiraho ingamba zo gutsura umubano n’abafatanyabikorwa na RCA no kuwubyaza umusaruro.
  • Gutegura imishinga y’iterambere rya cooperative no kuyishakira abaterankunga;
  • Guharanira ko cooperative igira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
  • Gucunga neza abakozi n’ibikoresho bya cooperative;
  • Gutegura raporo z’umwaka, igihembwe, ukwezi n’icyumweru za cooperative.
  • Kwita kubijyanye n’imisoro ireba cooperative;
  • Gufasha ibijyanye n’ubugenzuzi bwa cooperative.
  • Gucunga ishyinguranyandiko za cooperative;
  • Guhagararira cooperative mugihugu no hanze yacyo.
  • Kurinda izina rya cooperative,





Ibyo umucungamutungo agomba kuba yujuje:

  • Kuba ari indakemwa mumico n’imyifatire;
  • Kuba yumva neza kandi agambiriye gushyiramubikorwa icyerecyezo cya cooperative.
  • Kuba nibura afite uburambe bw’imyaka itatu acunga cooperative cyangwa urundi rwego rufite imikorere isa n’iya cooperative;
  • Kuba nibura afite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye.
  • Kuba azi gutegura ibaruramali;
  • Kuba amenyereye gutegura no kukurikirana gahunda n’igenamigambi ry’ibikorwa,
  • Kuba amenyereye gutegura no kukurikirana ingengo z’imali.
  • Kuba afite uburambe bwo gucunga abakozi,
  • Kuba afite uburambe mugutegura no gushakira imishinga abaterankunga.
  • Kuba amenyereye kukorana n’abafatanyabikorwa.
  • Kuba azi kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda, akanagira ubumenyi bw’icyongereza cyangwa igifaransa.
  • Kubaza azi gukorera kuntego no kubahiriza igihe.
  • Kurangwa n’ubunyamwuga.
  • Kugaragaza icyemezo/ibyemezo by’imirimo yakozwe.
  • Kugaragaza inyandiko z’ubuhamya bw’abazi imikorere ye.
  • Impamyabushobozi iriho umukono wa noteri.
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.

 Uko akazi gasabwa:

Inyandiko isaba akazi ikubiyemo urwandiko rusaba akazi, umwirondoro wuzuye na copies z’impamyabumenyi ishyikirizwa ubuyobozi bwa cooperative aho bukorera Nyagatare mukarere ka NYAGATARE cyangwa inyandiko imwe iri muri PDF igashyirwa kuri e mail: alexismuramira@gmail.com  hagatangwa copy kuri kubwasylver77@gmail.com .

Inyito ya E mail: UMUCUNGAMUTUNGO WA NYAGATARE IVESTMENT COOPERATIVE

Italiki ntarengwa yo gutanga inyandiko isaba akazi31/01/2023.

Umuyobozi wa  NIC.

NTAHOMPAGAZE Theoneste

Click here to visit the website site










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here