Ukuri kuri COVID-19 hamwe na Pasteri Marcello TUNASI

0
1329

Kubufatanye n’urubuga rw’ivugabutumwa  compassion, turabagezaho UKURI KURI COVID-19, icyigisho gikomeye cyatanzwe n’umukozi w’Imana Pasteri Marcello, ubwo yabwiraga aba kristo ko bagomba kumenya ukuri kugirango bamenye ukobitwara ndetse babone n’uko basenga ariko bazi neza ibyo basengera.

Mugutangira, Pasteri Marcello yifashishije   amagambo aboneka muri: 1 Ngoma :12:33 ndetse no muri: Hoseya :4:6

Muri aya magambo yose, Pasteri Marcello arasobanurako itorero ariryo ryakagombye  kugira uruhare runini mukubona ibisubizo kubibazo byayobeye abandi ndetse nomugihe kigoye nk’iki ya Covid-19.




Pasteri ati << Nubwo ntari umuganga , ndabasangiza ibyo nzi. Corona virusi yahozeho munyamaswa zimwe nazimwe ariko ntiyagiraga icyo itwara abantu. Covid -19 yo yakozwe n’abantu guhera muri za 2003.>>

Yakomeje avuga kandi ko covid 19 ari imwe muntwaro abo mubihugu by’uburengera zuba bw’isi barimo kugerageza ngo izakoreshwe umunsi bazashakira.  Yongeyeho ko nyuma yogukura abantu imitima nokubatera ubwoba bwinshi, bateguye kuzazana inkingo zizabinjiriza amafaranga menshi.

Ati << Inkingo ni bisinesi (Business) kubantu bakeya bohejuru nkuko hariho n’abadashaka ko intambara zishira muri Africa kuko nazo ni business, bakaba bazungukiramo amafaranga menshi nkuko byagenze kuri Ebola !

Ati<< mugihe abaturage basanzwe bariho bavuga ngo icyorezo, intambara n’ibindi, nyamara inganda zikomeye zo ziba zivuga business!

Ati Banyafurika, nimusobanukirweko coronavirusi  atari amadayimoni! Ahubwo ni igikorwa cy’abahanga  babi. Ati ntimwibuka se uko Hitireri yifashishije abahanga nkabo akamara abayahudi akoresheje amagaze?

Ati icyakora simbabuza gukingirwa kuko ntaho byanditse muri Bibiriya ariko buri wese akwiriye kuzamura imyumvire no gushyira mugaciro akamenya ibyo asengera ndetse mukamenyako hari imiryango mike yewe  iri no hejuru y’abaperezide iyoboye isi!!

Pasiteri Ati inyuma y’ iki cyorezo hari ubwoba bwinshi ndetse no muba kristo; ati ariko Bibiliya itubwirako umukristo atarakwiriye kugira ubwoba kuko hari uburinzi bw’Imana (Zabuli 91,1-8) uretseko nogupfa kumukristo ari inyungu kuko aba agiye kureba Yesu, ariko atanapfa bikamubera byiza kuko akomeza gukorera Imana.

Pasteri Marcello ariko akaba avugako nubwo Imana isezeranya abantu kubarinda, bakwiriye no guha agaciro ingamba zishyirwaho n’ubuyobozi zo kwirinda covd-19. Kuko tudakwiriye kugerageza Imana kuko na Yezu/Yesu yajyaga ahunga urupfu igihe cyose bashakiye kumwica kandi igihe cye abona kitari cyagera.




Yakomeje abwira abantu ko badakwiriye guhagarika imitima bitewe n’ibyo babona biteye ubwoba  nk’intambara, indwara z’ibyorezo na covid -19 irimo, kuko bigomba kubaho nk’ibimenyetso by’iminsi yanyuma (Luka 21: 9-11) nubwo hari abahakana ko imperuka izabaho!

Ati mubihe byanyuma, hazabaho ibyorezo bivuye  mubinyabuzima ariko hanabeho n’ibikozwe n’umuntu ngo yice undi cyangwa igihugu ngo gisenye ikindi. Yanongeyeho ko mubihe byanyuma hazabaho gukunda ubutunzi bikabije kugezaho abantu bamwe bazakora indwara cyangwa bagateza intambara zitarangira kugirango bibere abaherwe (Yatanze urugero kuntambara zitarangira zo muri Congo kandi hari ingabo nyinshi zishinzwe kugarura amahoro).

Ikindi gitangaje Pasteri Marcello yabwiye abantu nuko igihe kigeze ngo abantu bareke kwishingikiriza kunsengero z’amazu ahubwo bahe agaciro insengero zo mumitima kuko nubwo insengero zafungwa ariko umukirisitu we agomba gukomeza kubakwa kuri Kristo (ibyakozwe: 2, 47)




Uyu muvugabutumwa yagarutse no kubayobozi b’amatorero/amadini batigisha abayoboke babo guteganyiriza ibihe bibi cyangwa ngo nabo ubwabo bateganyirize amadini yabo, avugako Covid-19 yagombye kubahindurira uburyo bari babayeho doreko avugako iki cyorezo ari igerageza hashobora kuzabaho ibindi bintu bibi kwisi birengeje n’iyindwara!

Yifashishije amagambo yomuri 1 Tesaronike, 5:2-3 Pasteri Marcello yavuzeko nyuma ya byabyago, ibyorezo n’intambara byomuminsi nyanyuma, abatuye isi bazifuza uwagarura amahoro akanakuraho ibyo bibazo byose hanyuma  Antikiristo akazaherako yigaragaza akanazana amahoro by’igihe gito maze bagatangira no kumusenga. Ati icyakora  ntazatinda kwiyereka isi, nibwo bazahita bamenya ko basenze shitani.

Yakomeje avugako benshi bazashaka kwisubiraho ariko bakazarwanywa cyane ndetse bamwe bakazanicwa by’umwihariko abayisiraheli. Yongeyeho ko ibi turimo kubona birimo gusohoza ubuhanuzi.

Ati Iliminati iri mumagerageza ngo irebeko yashobora kugenzura isi yose bakayerekeza aho bishakiye kuko bakeneye kuzerekana antikiristo isi yaramaze kumenyera kumvira amabwiriza batanga ngo abantu bose bazashobore kwemera ikimenyetso cy’inyamaswa muburyo bworoshye.

Kubwa Pasiteri Marcello,iri gerageza rikaba ryaragenze neza (atanga ingero mugufunga imipaka, ingendo z’indege, amashuli,….)

Ati bakoze icyorezo Covid-19, none nibo barimo bahindukira bakabwira isi ngo barayivura, ngo barayirinda, barayikingira. Kuko rero umuntu wese ashaka gukira cyangwa kwirinda, biroroshye  ko ahita yemera amabwiriza yashyizweho ntanokubitekerezaho! Ati ibi byose birategura ikimenyetso cy’inyamaswa ndetse n’umugambi wokugabanya ikiremwa muntu ku isi.




Yakomereje kumagambo ari mu abaroma:10,1-2 abwira abantu ko kugirango abakirisitu bashobore kuzatambuka ibi bihe bya covid -19 ishyaka ryabo mugukunda Imana bagomba kuryongeraho ubwenge.

Yongeye kurema abantu umutima ati nimuhumure Imana yo ntihangayitse (Irabireba) kabona n’igihe hazaba haje ibiruta covid-19.

Pasteri Marcello kandi yavuzeko iki cyorezo ari intwaro ya Satani kugirango gikome munkokora umurimo w’Imana wari urimo ibiterane, amateraniro n’ibindi.

Mugusoza inyigisho ye, Pasteri Marcello yavuzeko ikimenyetso cy’inyamaswa kivugwa kizaza kigizwe n’ubwoba ndetse n’ikoranabuhanga. Yifashishije amagambo ari muri 1Pet :4,7 ati mugire ubwenge ndetse n’umwete wo gusenga ngo covid-19 icike.

Ariko abwira n’abayikoze ndetse n’abateza isi ibyago bitandukanye kubera inyungu zabo ko kumunsi w’urubanza Imana Izabibabaza.

Kanda hano urebe video y’iyi nyigisho 




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here